AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Icyiciro cya mbere cyo gutanga dose ya mbere y'urukingo rwa COVID19 cyarangiye

Yanditswe Mar, 24 2021 09:39 AM | 120,261 Views



Kuri uyu wa Kabiri hakingiwe abandi bantu bari bacikanwe biganje mu kiciro cy’abakecuru n’abasaza, abafite indwara zidakira ndetse n’abandi bantu bafite indwara zitandura. RBC itangaza ko ibikorwa by’ikingira byakomeje kugenda neza kandi hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kunoza urutonde rw’abahawe urwa mbere ku buryo ntawe uzacikanwa n’urwa kabiri.

Hirya no hino ku bigo nderabuzima mu Mujyi wa Kigali, abaganga bazindukiye mu gikorwa cyo gukingira abandi bantu bari bacikanwe biganje mu cyiciro cy’abakecuru n’abasaza barengeje imyaka 60 y’amavuko, abafite indwara zidakira zirimo diabete, umuvuduko w’amaraso, kanseri n’izindi ndwara baba bamaranye igihe, yewe n’abandi bantu bafite indwara zitandura. Abakingiwe bishimiye icyo gikorwa n'ubwo batazahagarika ingamba zo kwirinda.

Bamwe mu bahagarariye ibigo nderabuzima biberaho ibikorwa by’ikingira bagaragaza ko icyo gikorwa kuva cyatangira cyagenze neza. Banavuga ko iki gikorwa cyanatanze umusaruro w' uko abantu barushijeho kumenya ububi bwa covid19 kuko niyo bageze kubigo nderabuzima bigishwa uburyo bwo kuyirinda.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana atangaza ko kuri ubu ibikorwa by’ikingira mu byiciro bitandukanye byakomeje kugenda neza nkuko byari biteganijwe. Avuga ko kuri ubu ikigiye gukurikiraho mu minsi yo gutegereza urukingo rwa kabiri hagiye kunozwa urutonde n’amalisiti y’abahawe urwambere ku buryo nta muntu uzacikanwa u rwa kabiri kandi yarahawe urwa mbere. Anasaba abaruhawe gukomeza ingamba zo kwirinda nubwo baba barakingiwe.

Ati ‘’Ejo tuzahagarika gahunda yo gutanga urukingo rwa mbere dutegereze no gutanga uruzakurikiraho rwa kabiri mu gihe gito cyiri imbere, dufite amalisiti yábahawe urwo rukingo n'ubwoko yahawe na telefoni zabo,  ku buryo muri iyo minsi isigaye hagati abantu bagenda babona ubutumwa bugufi bubibutsa igihe bazafatira urukingo rwa kabiri n’aho nageraho azarufatira twongere tubirebe, ndetse utarafashe urwa mbere ntabwo azatumirwa ngo aze gutangirira kuri urwo ku buryo azategereza mu kindi kicyiro kizakurikira nabyo turabyizeye.  Ntabwo urukingo rubuza abantu 100% kuba yakwandura nubwo yaba yarakingiwe cg no kuba yakwandura virusi y’ubundi bwoko niyo mpamvu dushishikariza abantu gukomeza kwirinda nubwo yaba yarafashe urukingo kugeza igihe  haba hamaze gukingirwa abantu nibura 60%..’’

Kugeza ubu mu Gihugu hose abamaze gukingirwa bararenga  338, 544 mu byumweru bibiri bishize hatangiye igikorwa cyo gukingira ibyiciro bitandukanye by’abarusha abandi ibyago byo kwandura cyangwa kuzahazwa n’icyo cyorezo cyugarije Isi yose. 


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura