AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Icyo Abanyarwanda baba muri Djibouti bavuga ku ishoramari ryahakorerwa

Yanditswe May, 18 2022 20:16 PM | 188,953 Views



Abanyarwanda baba mu gihugu cya Djibouti, baravuga ko iki gihugu gifite amahirwe mu ishoramari arimo ibijyanye no kuhohereza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, gukoresha ikoranabuhanga, uburezi n’ubuzima. 

Ku rundi ruhande ubuyobozi bw’icyanya cy’inganda cya Djibouti busobanura ko bwakuyeho imbogamizi zijyanye n’imisoro, kugira ngo abifuza gushora imari muri iki gihugu biyongere.

Prof Francois Kabare amaze imyaka 35 aba mu gihugu cya Djibouti ndetse n’imyaka 17 ahawe ubwenegihugu, akaba anigisha muri Kaminuza nkuru y’iki gihugu. 

Uyu mugabo avuga ko akurikije imiterere y’aho iki gihugu gihereye mu ihembe rya Afurika, abona kirimo amahirwe abanyarwanda bakwiye gushoramo imari.

Muri iki gihugu cya Djibouti hariyo abanyarwanda basaga 60 bari mu mirimo itandukanye. 

Theobald Nshimiyimana Perezida w’ihuriro rya diaspora y’abanyarwanda baba muri Djibouti, avuga ko umubano mwiza w’u Rwanda na Djibouti ari wo urimo gutuma abanyarwanda bakomeza kwiyongera muri iki gihugu cyane ko hariyo byinshi byo gukora, hakiyongeraho n’uko ifaranga ry’iki gihugu rifite agaciro gakomeye kuko nk'ubu idolari rimwe rivunja amafaranga ya Djibouti 177.

Icyanya mpuzamahanga cy’inganda n’ubucuruzicya djibouti cyafunguwe mu mwaka wa 2018, ni kimwe mu byitezweho gufasha abifuza gukorera muri iki gihugu.

Umuyobozi wungirije w’iki cyanya, Mahamoud Housein ashimangira ko hashyizweho uburyo bwo korohereza abashoramari kugirango imikorere yabo ishobore kubabyarira umusaruro.

Icyanya cy’inganda n’ubucuruzi mpuzamahanga  cya Djibouti ntikiri kure y’icyambu cya Djibouti, nacyo gifatiye runini ubukungu bw’iki gihugu n’ibindi byo ku yindi migabane bihanyuza ibicuruzwa. 

Chairman w’icyambu cya Djibouti n’ibyanya by’inganda muri Djibouti, Aboubaker Omar Hadi asobanura ko muri gahunda yiswe Sino-Afrika Sea Air izafasha ibihugu cyane cyane bya Afrika kugerwaho n’ibicuruzwa by’umwihariko n’ibidakora ku Nyanja birimo n’u Rwanda.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019 ubwato ibihumbi 18 butwaye ibicuruzwa bwanyuze kuri iki cyambu cya Djibouti bwerekeza ku bunigo bwa Swez buhuriweho na Afrika ndetse n’Uburayi.

Ibigaragaza inyungu ikomeye iki cyambu gifitiye ibihugu binyuranye cyane ko kiri ku Nyanja itukura ihereye mu ihembe rya Afrika ifatwa nk’amarembo yerekeza ku migabane yose y’isi.

Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka

Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana