AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Icyo abasesenguzi bavuga ku ruzinduko rwa Perezida Ramaphosa mu Rwanda

Yanditswe Apr, 08 2024 19:24 PM | 97,581 Views



Abasesenguzi muri Politike bemeza ko uruzinduko rwa Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa yagiriye mu Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ishobora kuba inzira yo kuzahura umubano w'ibihugu byombi ndetse bakabibonamo n'igisubizo ku kibazo cy'intamabara yazahaje Uburasirazuba bwa RDC.

Perezida Ramaphosa nawe yemeje ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, byatumye asubira mu gihugu cye n'isura nshya ku kibazo cya Kongo.

Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphose ni umwe mu banyacyubahiro bakiriwe na Perezida Paul Kagame ubwo yari aje kwifatanya n'Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mbere yo gusubira Pretoria, Perezida Ramaphosa yakomoje ku mibanire y'ibihugu byombi aho atatinye kuvuga ko hajemo agatotsi.

Ramaphosa kandi avuga ko mu biganiro yagiranye na mugenzi we w' u Rwanda hamwe n'abandi bayobozi ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, basanze kidakwiye gukemurwa n'inzira y'intambara ahubwo ko inzira zibiganiro bya politiki ariwo ushobora kuba umuti w'iki kibazo

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yavuze ko na we afite icyizere cy'ibiganiro yagiranye na mugenzi we Cyril Ramaphosa, ku bijyanye no gushaka umuti w'ikibazo cy'umutekano muke n'ubwicanyi bwibasira abaturage b'inzirakarengane muri icyo gihugu.

Ijambo rya Perezida Ramaphosa abasesenguzi bariheraho bibaza niba ahita afata icyemezo cyo gukurayo ingabo z'iki gihugu zisaga ibihumbi 2500 ziri muri Congo. 

Umusesenguzi wa politiki yo mu Karere k'ibiyaga bigari, Me Gasominari Jean Baptiste avuga ko uruzinduko rwa Ramaphosa mu Rwanda babona ari igisubizo cyo kuzahura imibanire y'ibihugu byombi ndetse no gufatanyiriza hamwe gushakira igisubizo intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo n'ubwo bitoroshye gukura ingabo z'iki gihugu muri Congo amasezerano atarangiye.

Ku rundi ariko uwahoze ari Perezida wa Afurika y'Epfo, Thabo Mbeki ukunze kumvikana anenga inzira y'intambara nk'umuti wo gukemura ikibazo cy'ubwicanyi mu Burasirazuba bwa Kongo we yatanze umuti w'icyahita gikorwa mu maguru mashya.

Yagize ati "Ntabwo wakemura ikibazo cy'intambara ya Kongo ukoresheje intambara, yego ushobora koherezayo ingabo ndetse abantu bagapfa ku bwinshi, ariko ibyo nta muti w'ikibazo byatanga, mbabajwe rero no kumva ko hari abasirikare ba Afurika y'Epfo bakomeje gupfa utaretse n'abandi banyafurika, ibi nibyo bituma mvuga nti reka duhagarike ingabo kurwana."

Afurika y'Epfo ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu zigize Umuryango wa SADC hakaba hibazwa ikigiye gukurikira nyuma y'ibi biganiro.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz