AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Icyo impuguke zivuga ku cyuho kiri mu byo u Rwanda rutumiza n'ibyo rwohereza mu mahanga

Yanditswe Feb, 20 2024 19:49 PM | 262,132 Views



Impuguke mu bukungu zisanga u Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika bitazaremererwa n’icyuho kiri hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga. 

Ibi babishingira ku byo igihugu gikora ngo ibyoherezwa ku isoko mpuzamahanga byiyongere ndetse n’ububiko bw’amafaranga y’amahanga igihugu gifite ngo ari ku kigero gitanga icyizere.

Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yerekana ko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje hanze hagati ya Mutarama n’Ugushyingo 2023 kazamutseho 19% bagereranyije n’ibihe nk’ibyo muri 2022.

Hari abafite inganda zikora ibikoresho by’isuku no guteka ndetse n’izitunganya amabuye y’agaciro bemeza ko ibyo bohereza hanze byazamutse.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yerekana ko nubwo ibyoherezwa hanze byazamutse n’ibitumizwayo byariyongereye, kurushaho bituma icyuho cyabyo kizamukaho 14.4% mu 2023.

Impuguke mu by’ubukungu, Francois Kanimba avuga ko iki cyuho nta mpungenge giteye kuko hari n’uburyo bwo kukigabanya.

Ubundi buryo bwo kugabanya iki cyuho ni ugufata ibicuruzwa bitumizwa hanze bikongererwa agaciro bikongera koherezwa ku isoko hanze y’igihugu. 

Umwaka ushize bene ibi bicuruzwa byari bifite agaciro kangana n’amadolari ya Amerika miliyoni 156 mu gihembwe cya mbere naho mu cya 3 agera kuri miliyoni 172.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz