Yanditswe Apr, 25 2022 18:54 PM | 95,198 Views
Abahagarariye amasosiyete y'ishoramari y'Abafaransa akorera mu Rwanda, barashimangira ko kongera gutorwa kwa Perezida Emmanuel Macron ari inyungu ikomeye ku kuzamuka k'ubukungu bw'ibihugu byombi, kuko hari icyizere ko amasosiyete mashya yo muri iki gihugu aziyongera mu Rwanda.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 24 Mata uyu mwaka, nibwo inkuru y'uko Emmanuel Macron yatorewe kongera kuyobora u Bufaransa yamenyekanye aho yagize amajwi 58.8%, atsinze uwo bari bahanganye Marine Le Pen.
Hari hashize imyaka 20 nta wundi muperezida w'iki gihugu utsindira manda ya kabiri.
Abinyujije ku rukutwa rwe rwa Twiter, Perezida Paul Kagame yishimiye intsinzi Perezida Macron yongeye kubona.
Yagize ati "Twishimiye intsinzi y’uko mwongeye gutorwa kandi mubikwiriye, nyakubahwa perezida Emmanuel Macron, iki ni igihamya cy'imiyoborere yawe ireba kure, iharanira ubumwe kandi itavangura. U Rwanda rwiteze ko ubufatanye hagati y’abaturage bacu n’ibihugu byacu buzarushaho gushimangirwa."
Perezida Emmanuel Macron yibukije ko politike mpuzamahanga no guharanira ishema ry'iki gihugu no gutsura umubano n'ibindi bihugu nabyo azabishyiraho umutima muri iyi manda y'imyaka 5 yongeye gutorerwa.
Kongera gutorerwa indi manda kwa Emmanuel Macron, ni inkuru nziza ku bahagarariye amasosiyete yo mu Bufaransa akorera mu Rwanda kuko ngo bizeye ko bizongera imishinga y'ishoramari, ibi bakabishingira ku mubano mwiza ibihugu byombi bifitanye kuva Macron yajya ku butegetsi, ibitanga icyizere ko no muri manda nshya inyungu zizakomeza kuba nyinshi zikagera no ku bukungu.
Bucyana E. Murekezi, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Bollore Logistics/ Rwanda ati "Intsinzi ya Macron usibye natwe ni itsinzi y'abanyarwanda bose ngirango twese turabizi ko Perezida uriho Macron ni inshuti y'u Rwanda. Iyo hari ikibazo mu mibanire y'igihugu biragenda bikagira ingaruko no ku mikorere y'ubucuruzi, imibanire y'abaturage, imitangire ya serivisi bikagira ingaruka nini muri ibyo byose. Navuga ko kuva Macron yatorwa hahindutse byinshi twakwishimira, ntekereza ko no muri iyi manda nshya hazahinduka byinshi bizdufasha twese."
Aimée Umutoni, umuyobozi mukuru-Canal Olympia ati "Kongera gutorwa kwa Macron uherutse no kuza mu Rwanda wanatangije Club y'Abafaransa, numva ku giti cyanjye ari inkuru nziza kuko bisanzwe bizwi ko umubano u Bufaransa bufitanye n'u Rwanda ari mwiza, ntekereza ko bizagira akamaro gakomeye."
Perezida Emmanuel Macron yari yaragiye ku butegetsi mu mwaka wa 2017 aho mu bo yari ahatanye nabo harimo Marine Le Pen, bongeye nanone muri uyu mwaka.
Mu ngendo yagiriye hirya no hino ku isi harimo n'urwo yagiriye mu Rwanda mu kwezi kwa umwaka ushize wa 2021.
Jean Claude Mutuyeyezu
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
51 minutes
Soma inkuru
FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho
2 hours
Soma inkuru
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
4 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru