Yanditswe Aug, 13 2020 08:51 AM | 92,772 Views
Inganda zitunganya umusaruro
w'ibigori zirishimira ko ubu igice kinini cy'umusaruro zitunganya ziwukura
imbere mu mu Rwanda aho kuba mu mahanga nkuko byahoze mu myaka mike ishize aho
hafi 90% y'umusaruro w'imbere mu gihugu wari ufite ikibazo cy'ubumara bwa aflatoxin
(uruhumbu) bigatuma izi nganda zitawakira.
Rwumbuguza Dieudonné, ni umucuruzi w'imyaka irimo n'ibigori agemura kuri rumwe mu nganda zibitunganyamo ifu izwi nka kawunga.
Uyu mucuruzi avuga ko atazibagirwa igihombo yagize ubwo urwo ruganda rwangaga kwakira umusaruro w'ibigori yari aruzaniye kubera ko bitari byujuje ubuziranenge.
Akamashini kazwi nka humidimètre mu rurimi rw'igifaransa(moisture meter), ni ko gakoreshwa mu kureba igipimo ibigori byumyeho, igipimo cy'ingenzi mu kumenya niba nta bumara bwa aflatoxin burimo.
Gusa ku gira ngo byemezwe ko ibigori bitarimo uburozi bwa aflatoxin bisaba ibikoresho birimo n'ibinyabutabire byo muri laboratwari.
Mu myaka isaga 7 ishize hashyizweho ibipimo ntarengwa bya aflatoxin mu bigori bitunganywa n'inganda, igipimo cy'umusaruro izo nganda zakira iturutse mu Rwanda wagiye wiyongera, nkuko Moses NDayisenga ushinzwe ubuziranenge muri MINIMEX yabibwiye RBA.
Uruganda Africa Improved Food rukora ifu zirimo Shisha Kibondo n'amoko atandukanye ya za nootri, ruvuga ko mu myaka ya mbere, 10% gusa y'ibigori rwakoreshaga ari byo byavaga imbere mu gihugu 90% bikava hanze.
Icyakora ubu umusaruro w'imbere mu gihugu rukoresha umaze kwikuba hafi inshuro 7.
Ihuriro nyafurika riteza imbere ubuhinzi, AGRA, na ryo ryishimira impinduka zabaye mu guhangana n'ikibazo cya aflatoxin mu bigori ndetse n'uruhare ryabigizemo.
Ihuriro AGRA rivuga ko hari n'umushinga wo kubaka uruganda rukora umuti urinda ibinyampeke bikiri mu murima ngo bitazagira ikibazo cya aflatoxin, umuti uzwi nka AfraSafe, ndetse inyigo ikaba yararangiye uruganda rukazatangira kubakwa mu gihe kitarenze imyaka 2.
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru