AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

Igikomangoma Charles na Madamu we Camilla basuye ibikorwa bitandukanye birimo inzibutso za Jenoside

Yanditswe Jun, 22 2022 18:54 PM | 108,226 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Igikomangoma Charles wa Wales na Madamu we Camilla bari mu ruzinduko mu Rwanda, basuye ibikorwa bitandukanye birimo inzibutso za Jenoside, ibikorwa birebanan n'iterambere ry'umugore ndetse n'ubumwe n'ubwiyunge.

Igikomangoma Charles uhagarariye Umwamikazi w'u Bwongereza mu nama ya CHOGM2022 iri kubera mu Rwanda, ari kumwe na Madamu we Camilla bakiriwe na Perezida wa Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Baganiriye ku birebana n'umubano uri hagati y'ibihugu byombi ndetse n'inzego ibihugu byombi bihuriramo.

Ku rundi ruhande Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro na Madamu Camilla, ibiganiro byibanze ku bikorwa by'umuryango Imbuto Foundation bigamije guteza imbere uburezi n'ubuzima kuri bose ndetse n'ibirebana no kongerera ubushobozi abagore n'urubyiruko.

Babinyujije ku rubuga rwabo bombi rwa Twitter, bashimiye Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, uburyo bakiriwe neza mu Rwanda.

Igikomangoma Charles Philip n’umugore we Camilla basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bashyira indabo ku mva ndetse bunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, bavuze bati "Turibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali niho haruhukiye imibiri y'abatutsi basaga ibihumbi 250 mu batutsi miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi."

Kuri uyu wa Gatatu kandi Igikomangoma Charles  yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, abatutsi ibihumbi 10 bahungiye muri Kiliziya ya Nyamata bizeye ko ariho bari bukirire kuko hari mu Kiliziya ariko siko byagenze ahubwo barahiciwe.

Kuri ubu icyahoze ari Kiliziya ya Nyamata cyagizwe urwibutso rwa 6 mu nzibutso zo ku rwego rwígihugu, kuri urwo rwibutso hashyinguye abatutsi basaga ibihumbi 45 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Igikomangoma Charles yasuye kandi umudugudu w'ubumwe n'ubwiyunge wa Mbyo''Mbyo Reconciliation Village" mu Karere ka Bugesera.

Ni umudugudu watujwemo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'abayigizemo uruhare.

Imidugudu y'ubumwe n'ubwiyunge nk'umudugudu wa Mbyo ifasha abanyarwanda kubaka ubudaheranwa bwabo, kurenga ibihe bikomeye banyuzemo no gufasha abanyarwanda kugira imibanire myiza.

Aha kandi niho yasuye abagore barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bitabwaho n'umuryango ukora mu birebana n'iterambere ry'umugore, Rwanda Women Network.

Abo bagore bafashwa kubona aho kuba, guhabwa amahugurwa arebana n'ubumenyingiro ndetse bakabona n'ibyo gukora byatuma bishyurira abana babo amashuri.

Mu handi hasuwe n'Igikomangoma Charles ni umushinga ARCOS ukorana  n'abaturage mu kubungabunga ibidukikije no gusana ubutaka bwangiritse byose biganisha ku mibereho myiza y'umuturage nkuko bitangazwa na  Kanyamibwa Sam, umuyobozi mukuru wa ARCOS.

Impamvu yo gusurwa k'umushinga ARCOS ni imbaraga bashyira mu birebana n' ibidukikije, ibinyabuzima, izamuka ry' abaturage n' uburyo bakorera hamwe.


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko