Yanditswe May, 24 2016 17:09 PM | 4,233 Views
Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC barimo gutegura igikorwa cyiswe Car Free day, aho umuhanda uva mu Mujyi ujya kuri stade Amahoro uzaba ukoreshwa n'abanyamaguru ndetse n'abatwaye amagare gusa. Ni mu rwego rwo gukangurira abatuye umujyi gukora siporo ndetse no kurwanya indwara zitandura aho ubuyobozi bw'umujyi buvuga ko ntacyo bizahungabanya ku bakora indi mirimo isanzwe ku cyumweru kuko ari bwo iki gikorwa kizaba.
Umuhanda uzafungwa ku cyumweru ni uturuka mu mujyi mu gace kahariwe abanyamaguru kazwi nka Car free zone ugaca ahitwa Sopetrad ugakomeza Kimihurura, Gishushu kugera kuri stade Amahoro.
Ni ukuvuga ko guhera saa moya za mu gitondo kugeza saa sita z'amanywa uyu muhanda uzaba ukoreshwa n'abanyamaguru ndetse n'abakoresha amagare aho bamwe abazaturuka mu mujyi abandi bagaturuka i Remera bagahurira ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority ahazatangirwa ubutumwa bujyanye no kurwanya indwara zitandura.
Usibye gukangurira abaturage kwitabira siporo, Car Free Day ni n'umwanya wo gushishikariza abaturage kwisuzumisha indwara zidakira.
Kuba ku wa gatandatu ari umunsi w'umuganda ibikorwa biba bisa nk'ibyahagaze, ku cyumweru naho umuhanda ugendwa kurusha indi ugafungwa, Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Monique MUKARULIZA avuga ko nta kibazo bizatera ku bacuruzi n'imirimo yindi ikorwa mu mpera z'icyumweru.
Yagize ati: “Twebwe dupanga uyu munsi twatekereje ko mu rwego rwa sensitization bizafasha, kuko ku munsi w'umuganda abantu bazatanga ubutumwa, noneho abantu bitabiriye umuganda bakamenya ko icyo gikorwa gihari,kuba twarafashe umunsi wo ku cyumweru twarebye umunsi utabamo activities nyinshi ariko tukaba twumva ko ntacyo bizahungabanya kuri businesses”
Kuba uyu muhanda ukoreshwa n'abaturuka mu mahoteli bajya ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe, Monique Muakaruliza avuga ko hari indi nzira izaba ikoreshwa.
Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC Dr Jeanine MUTESI CONDO yatangarije RBA ko siporo ikenewe kuko imibare ku ndwara zitandura igenda yiyongera mu Rwanda
Biteganyijwe ko iki gikorwa cyazajya kiba ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi, herekanwa kandi ko umuhanda atari uw'imodoka gusa.
Photo: Car Free Day muri Jakarta
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru