Yanditswe Jul, 31 2020 09:08 AM | 60,563 Views
Abaturage
bavuze ko igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka
ku rwego rw'igihugu cyemejwe n'inama y'abaminisitiri, kigiye gukemura inzitizi
bahuraga na zo zo kutamenya icyo ubutaka bwagenewe. ubuhinzi bwagenewe 47;2% mu
gihe imiturire ari 15%.
Inama y'abaminisitiri yemeje igishushanyombonera cy'imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka ku rwego rw'igihugu. Ubuhinzi bwagenewe 47,2% by'ubuso bw'igihugu,amashyamba yahariwe 29,3%,imiturire n'ibikorwaremezo ni 15%,mu gihe amazi n'ibishanga bibungabunzwe ari 8,5%.
Umuyobozi mMkuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka, Mukamana Espérance avuga ko kuba iki gishushanyo mbonera cyemejwe kizatuma n'ibindi bishishanyo mbonera by'imiturire mu Mujyi wa Kigali n'indi mijyi bihita bisohoka abaturage bamenye icyo ubutaka bwagenewe.
Iki gishushanyo mbonera cyemejwe gitanga imirongo migari ku bindi bishushanyo mbonera bigena uko ubutaka bucungwa n'uko bukoreshwa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru