Yanditswe Apr, 16 2022 21:49 PM | 28,075 Views
Mu gihe kuri iki cyumweru ari umunsi mukuru wa Pasika, abakristu bo mu madini n'amatorero anyuranye bavuga ko Pasika ari ipfundo ry'ubukristu bwabo, bagaha agaciro urukundo rwa Yezu wemeye kubapfira ku musaraba.
Ku rusengero rw'itorero Angilikani ry'u Rwanda, Paruwasi ya Remera, kuri uyu munsi ubanziriza Pasika bari mu gikorwa cyo kubatiza. Pasteur Antoine Rutayisire avuga ko ari igikorwa gikomeye mu buzima bw'umukristu.
Kuri Paruwasi gatolika ya Regina Pacis i Remera bo uyu munsi bari mu gikorwa cy'isuku bitegura umunsi wa Pasika. Padiri mukuru wayo Padiri Jean Bosco Ntagungira avuga ko Imana yatanze umwana wayo ngo acungure abari mw'isi.
Padiri Ntagungira na Pasteur Muhirwa Emmanuel,Umushumbaa mu Itorero Healing Center bahuriza ku kuba Yezu yarapfuye akazuka, bifite agaciro gakomeye ku bemera Kristu.
Abakristu bo mu madini n'amatorero atandukanye na bo bishimira umunsi mukuru wa Pasika kuko ngo ushushanya gucungurwa kwabo.
Abayobozi n'abakristu bo mu madini n'amatorero bavuga ko bishimira ko kuri iyi nshuro, umunsi mukuru wa Pasika ugiye kwizihizwa icyorezo cya Covid 19 cyaragabanyije ubukana, bakaba bashobora guterana bisanzuye, ari na ko bakomeza kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu gukumira ubwandu bw'iki cyorezo.
Carine UMUTONI
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru