Yanditswe Apr, 16 2022 21:49 PM | 27,395 Views
Mu gihe kuri iki cyumweru ari umunsi mukuru wa Pasika, abakristu bo mu madini n'amatorero anyuranye bavuga ko Pasika ari ipfundo ry'ubukristu bwabo, bagaha agaciro urukundo rwa Yezu wemeye kubapfira ku musaraba.
Ku rusengero rw'itorero Angilikani ry'u Rwanda, Paruwasi ya Remera, kuri uyu munsi ubanziriza Pasika bari mu gikorwa cyo kubatiza. Pasteur Antoine Rutayisire avuga ko ari igikorwa gikomeye mu buzima bw'umukristu.
Kuri Paruwasi gatolika ya Regina Pacis i Remera bo uyu munsi bari mu gikorwa cy'isuku bitegura umunsi wa Pasika. Padiri mukuru wayo Padiri Jean Bosco Ntagungira avuga ko Imana yatanze umwana wayo ngo acungure abari mw'isi.
Padiri Ntagungira na Pasteur Muhirwa Emmanuel,Umushumbaa mu Itorero Healing Center bahuriza ku kuba Yezu yarapfuye akazuka, bifite agaciro gakomeye ku bemera Kristu.
Abakristu bo mu madini n'amatorero atandukanye na bo bishimira umunsi mukuru wa Pasika kuko ngo ushushanya gucungurwa kwabo.
Abayobozi n'abakristu bo mu madini n'amatorero bavuga ko bishimira ko kuri iyi nshuro, umunsi mukuru wa Pasika ugiye kwizihizwa icyorezo cya Covid 19 cyaragabanyije ubukana, bakaba bashobora guterana bisanzuye, ari na ko bakomeza kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu gukumira ubwandu bw'iki cyorezo.
Carine UMUTONI
Imyiteguro ya Pasika: Abakristu biyemeje kuyizihiza banirinda COVID19
Apr 03, 2021
Soma inkuru
Bamwe mu banyeshuri baravuga ko babangamiwe no kuba bagiye gutangira gusubira ku mashuri mbere y ...
Apr 20, 2019
Soma inkuru
Mu gihe imyiteguro y'umunsi mukuru wa Pasika irimbanije hari bamwe mu bakilisitu bavugako uyu ...
Apr 20, 2019
Soma inkuru