AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ihungabana rihagaze rite nyuma y’imyaka 26 jenoside yakorewe Abatutsi ibaye?

Yanditswe Apr, 09 2020 09:33 AM | 22,448 Views



Nyuma y'imyaka 26 hari abagifite ikibazo cy'ihungabana nk'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi aho 35% by'abayirokotse bafite iki kibazo.

Mu bigaragarira amaso Mukashyaka Jacqueline nta gikomere cy'umubiri yatewe na Jenoside afite, gusa umutima warashengutse, abo mu muryango we barimo umugabo, abavandimwe be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aracyibuka amazina yabo n'ayo babatijwe mu kiliziya

Ni amateka ahuje na benshi barimo Muzehe Seromba Pierre Celestin w'imyaka 72 y'amavuko na we yabuze abe bose. babishe areba.

Ihungabana ni kimwe mu ngaruka z'aya mateka, Muzehe Seromba aragaruka ku rugendo rw'ihungabana yanyuzemo ikintu ahuriyeho na Mukashyaka.

Seromba yagize ati ''Kubona rero imirambo ni gahinda gakabije kurusha ibindi byose, kubabona babatema kubabona imbwa zibarya harimo abasaze burundu. njyewe rero narahahamukaga n'amarira akaza, umutima uragenda umutima ukagenda unagenda ukaba wanagwa mu mazi utazi ko ari amazi.''

Na ho Mukashyaka ati ''Wibuka amateka ukibuka ibyakubayeho ukagenda ubizamura iyo page ntijya isibangana noneho iyo tugiye no kwibuka byo biba ari urundi rwego iyo dusubiye iwacu mu kwa kane ugera ku cyobo ugatangira kuzamura amazina y'abantu nuko basa uvayo wapfuye wahahamutse.''

Antoine Hagenimana yize ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe n'imitekerere, amaze imyaka irenga 11 akora mu by'ubufasha ku ihungabana cyane cyane iriterwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko benshi bafite ihungabana nyamara batabizi usanga ngo hari abarwaye umutwe udakira, igifu, umujinya, ubwoba, agahinda, kwishora mu biyobyabwenge n'ibindi. aha aratanga urugero rw'umubyeyi wamaranye igihe ihungabana atabizi azi ko arwaye umutwe usanzwe.

Ati ''Twasanze n’iyo agiye gutegura ku meza urumva ni batatu mu rugo nababwiye ko yari afite abana 6 yateguriraga abantu 8. mu by’ukuri kuri we ntabwo yari yaremeye ko abana be bishwe muri Jenoside birumvikana n'icyo bita urugendo rwo kwakira urupfu n'icyo twakoze tumarana nk'amezi 6 twongera gusubiramo neza kugira ngo yongere agarure ubwenge amenye ko Jenoside yabaye.''

Kuri ubu uyu mubyeyi ngo yarakize kuko yaje gushyingura abe araruhuka ndetse ubu nawe arafasha abandi bafite ibibazo by'ihungabana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside, Ahishakiye Naphtal avuga ko ikibazo cy'ihungabana kikigaragara cyane cyane mu barokotse Jenoside gusa ngo hari ingamba zafashwe.

Ati ''Byabaye byiza ko inzego zihuza ubushobozi hahugurwa abantu ku nzego zitandukanye, abantu bahabwa ubumenyi bw'ibanze kugira ngo bamenye ibimenyetso by'ihungabana uko batanga ubufasha bw'ibanze ku muntu wahungabanye noneho umuntu agafasha umuturanyi kandi akamufasha umunsi ku wundi bitanarindiriye icyunamo.''

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y'ubuzima bwasohotse mu 2018 bwagaragaje ko 35% by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babana n'ihungabana, Ibarura rya 2001 ryagaragaje ko mu gihugu hose abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibihumbi 309.

Umwaka ushize wa 2019 mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abarenga 4000 bagaragaje ihungabana muri bo 300 byari ku rwego rwo kujya gufashirizwa kwa muganga.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira