AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe wa Chad yeguye – Soma inkuru...
  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...

Ihuriro ry'Abadepite bo muri ICGLR basabye ko hashakwa umuzi w'ikibazo kiri muri RDC

Yanditswe Feb, 26 2024 19:44 PM | 105,354 Views



Ihuriro ry'Abadepite bagize Umuryango w'Ibihugu bibarizwa mu muryango wa ICGLR ariyo nama mpuzamahanga ku Karere k'Ibiyaga bigari, rirasaba amahanga gusuzumana ubushishozi umuzi w'ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Jema Nunu Kumba Perezida w'iri huriro yemeza ko kugeza ubu umuryango mpuzamahanga ndetse n'Akarere bitigeze bisuzumana ubushishozi umuzi nyawo w'iki kibazo.

Hashize imyaka ikabakaba 30 u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo harangwa umutekano muke wibasira abaturage bakoresha ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi, ibintu byarushijeho kuba bibi mu myaka 3 ishize, ubwo huburaga intambara hagati y'umutwe wa M23 n'ingabo za leta FARDC zifatanyije n'imitwe yitwaje intwaro harimo n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

Jemmu Nunu Kumba Perezida w'itsinda ry'Abadepite bo mu Nteko zishinga amategeko mu bihugu binyamuryango mu nama mpuzamahanga mu Karere k'ibiyaga bigari rishinzwe gusuzuma umuzi w'ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, asanga Leta y'iki gihugu yirengagiza nkana umuzi w'ikibazo cy'umutekano muri ako gace ndetse utaretse umuryango mpuzamahanga.

"Umuryango mpuzamahanga ndetse n'Akarere ntibyigeze bisuzumana ubushishozi umuzi nyawo w'iki kibazo, aha ari naho rero dushaka guhera kuko niba ushaka kubungabunga amahoro n'umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ugomba kubanza kureba umuzi w'ikibazo cyawo, by'umwihariko harebwa ku bikorwa by'urugomo bikorerwa abaturage bo mu Burasirazuba bwa Kongo, bikaba biri mu by'ingenzi bikwiye gukemurwa ndetse no kwemera abaturage babo ubwabo."

Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr. Kalinda Francois Xavier mu biganiro bagiranye n'iri tsinda, barigaragarije impugenge ziri mu mikoranire yeruye ya Guverinoma ya Kinshasa ndetse n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR nka kimwe mu birimo kugira uruhare runini mu ihungabanwa ry'umutekano mu Karere k'ibiyaga bigari.

Perezida w'iri tsinda, Jemmu Nunu Kumba na we yemeje ko iki ari kimwe mu bibazo bikwiye gusuzumanwa ubushishozi n'iri tsinda ndetse cyikanashakirwa umuti.

Iri tsinda ry'iri huriro ry'abagize Inteko nshinga mategeko mu muryango w'Akarere k'ibiyaga bigari ryari rihagarariwe n'ibihugu birimo u Rwanda, Kenya , Sudani y'Epfo, Angola ndetse na Zambia.


Adams Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz