Yanditswe Oct, 22 2018 21:48 PM | 11,025 Views
Abatuye munsi n'abegereye imiyoboro
migari y'amashanyarazi barifuza ko bahabwa ingurane z'ibikorwa byabo, bakabona
kujya gushaka ahandi batura. Ibyo barabitangaza mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe
amashanyarazi REG kimaze iminsi gitanga ubutumwa busaba abaturage kuvana
ibikorwa byabo ahegereye imiyoboro migari y'amashanyarazi.
Mu butumwa bwo kwamamaza ikigo REG kimaze iminsi
gitambutsa mu bitangazamakuru binyuranye humvikanamo gusaba abaturage kwigizayo
ibikorwa byabo kuri m 12,5 ku begereye imiyoboro migari(Haute tention na metero 6
kuri moyenne tention.
Abegereye iyo miyobozo bemera iterambere rishingiye ku muriro w'amashanyarazi, ariko bakaba basanga iki kibazo gikwiye kuganirwaho kugira ngo batazabihomberamo cyane ko bubatse basatiriye iyo miyoboro badasobanukiwe n’ingaruka zababayo.
Umuyobozi ushinzwe imiyoboro migari y’amashanyarazi mu kigo gishinzwe gutanga no gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda EUCL Pascal Mutesa, yemeza umuti w’iki kibazo waboneka binyuze mu biganiro hagati yimpande bireba
Nta barura rirakorwa ngo hamenyekane umubare w’abatuye munsi cyangwa abegereye imiyoboro migari y’amashanyarazi, ariko nk’uko ubuyobozi bwa EUCL bubitangaza, ngo abenshi bagiye batura bahasanga iyo miyoboro bakagenda bayisatira kugeza ubwo bayigiye munsi. Umuyoboro wa mugari wa Haute Tention ushobora kugira umuriro ungana kilovolte 110 naho uwa Moyenne tention ukagira kilovolte hagati ya 15 na 30 bitewe n’aho uherereye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru