AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali kigiye kugira ubushobozi bwo kwakira indege 44

Yanditswe May, 29 2020 21:34 PM | 117,109 Views



Imirimo yo kwagura Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga  cya Kigali izatuma kigira ubushobozi bwo kwakira indege nini 44 ziparitse neza zivuye kuri 26 cyakira muri iki gihe.

Imirimo yo kivugurura no kwagura Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe irasatira umusozo.Ni imirimo yitezweho guhindura isura y’iki kibuga ku buryo umubare w’indege ndetse n’uwabagenzi biziyongera ku buryo butari bwarigeze bubaho mu mateka yacyo.

Inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza  CHOGM ni yo yabaye imbarutso yo guterura uyu mushinga wa miliyari zisaga 14, hari muri Nzeri 2019.

Iki kibuga kiri ku buso bwa hegitari 226, imirimo yo kucyagura irarimbanije ibirimo gukorwa ni ukwagura inzira z'indege,aho abagenzi bahagarara n'imizigo yabo, hakiyongeraho no kwagura aho imodoka zaparikaga. Ni mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho impanuka ndetse no kucyongerera ubushobozi, aho kuri ubu gisanzwe cyakira 26 ariko iyi mirimo nirangira, ziziyongeraho 18.

Kamana Kamanzi, Umuyobozi ushinzwe inyubako mu Kigo cy'igihugu gishinzwe ibibuga by'indege, avuga ko kwagura iki kibuga biri gukorwa mu buryo butandukanye.

Ati "Arrival expansion twayitangiye mu kwezi kwa 9 tukaba duteganya ko irangira mu kwezi kwa 6, tukaba dufite iriya na south aplone (aho indege ziparika mu mujyepfo) ndetse n'umuhanda service road watangiye mu kwezi kwa 9 ikaba irimo irangira. Uyu muhanda hasigaye nka metero 300 na ko mbere y'uko uku kwezi kurangira karaba karangiye,ibyo byose noneho tukaba turi gutsindagira ku mpande z'ikibuga cy'indege kugira ngo twubahirize umutekano wazo mu gihe yajya ku ruhande ikajya ahantu hameze neza."

Kwagura iki kibuga byahaye akazi abaturage bagera ku 1000. Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver avuga ko kongera ubushobozi bw’iki kibuga ari kimwe mu bikenewe cyane mu kwakira inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha Icyongereza CHOGM.

Ati "Icyo twarimo dukora ni ukugira ngo tugire ikibuga cy'indege cyacu gisa neza, gifite ibya ngombwa byose ku buryo indege zajya kuza zikaza nta kibazo zigize. Ibi ni ibikorwa twafatiye hamwe n'ibindi byose by'imihanda urabona uriya muhanda uva ku karere ka Gasabo ,ukagera kuri Airtel ndetse ugakomeza munsi,kugera kuri controle technique ya polisi,ukava no kuri uriya muhanda ukomeza  ukava controle technique ukambuka ujya Nyarutarama tukaba dufite n'uriya ukomeza ku Mulindi wambuka aho, hari undi muhanda hakaba n'undi ugera Alpha Palace ibi byose ni ibikorwa turimo byo gutunyanya umujyi wacu."

Akomeza avuga ko kwagura iki Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali  Leta y'u Rwanda hari amafaranga yatanze andi atangwa  n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibibuga by'indege ku buryo yose asaga miliyari 14.

Ati "Bimwe ni amafaranga Leta yagiye itanga aho imaze gutanga arenga miliyari 5 ariko na Rwanda Airport Company yishyiriyeho amafaranga yayo kugira ngo bakore biriya bikorwa, ariko banongereho n'indi mihanda yindi urabona kuva ku kibuga cy'indege ujya Kabeza iriya mihanda irakoze na za ruhurura zirakoze ntabwo ari amafaranga Leta yatanze gusa.

Umwaka wa 2019-2020  Ikibuga cy'Indege cya Kigali cyakiriye abagenzi miliyoni 1,2. Kubera ibikorwa byo kucyagura biteganijwe ko mu mwaka wa 2022-2023  Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 2. Cyari gifite ubushobozi bwo kwakira indege 26 nini za Boeng 737 ziparitse neza. Kwagurwa kwacyo bizatuma umubare w'indege zagiparikagaho ugera kuri 44.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage