AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Ikibuga cy'umukino wa Cricket cyubatse kuri hegitare 2.5 kigiye gufungurwa

Yanditswe Oct, 25 2017 17:44 PM | 4,981 Views



Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu mushinga wo kubaka ikibuga cya Cricket mu Rwanda baratangaza ko bagiye gufata ingamba zo kubyaza umusaruro iki gikorwaremezo ndetse barusheho kumenyekanisha uyu mukino ku banyarwanda. Ibi barabitangaza mu gihe hasigaye iminsi micye gusa ngo iyi stade itahwe ku mugaragaro, igikorwa kizitabirwa n'abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino kw'isi.

Uyu n'umushinga umaze hafi imyaka itanu utangiye, ku bufatanye na Rwanda Cricket Stadium Foundation, Rwanda Cricket Association ndetse na leta y'u Rwanda binyuze muri ministeri ya siporo. Ni ikibuga cyubatswe mu gihe cy'amezi 12 asaga, ku buso bwa hectare 2.5 ku gaciro ka  miliyoni 1 y'amapound ahwanye hafi na miriyari 1 y'amanyarwanda.

Eric Dusingizimana umukinnyi wa Cricket mu Rwanda uherutse no guca agahigo ko gukina uyu mukino cy'amasaha 51 ataruhutse kandi akanagira uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga, avuga ko iyubakwa ry'iki kibuga ari intambwe ikomeye igezweho.

Mu mpera z' iki cyumweru nibwo hateganyijwe igikorwa cyo gutaha ikibuga cya Cricket i Gahanga ,igikorwa kizabanzirizwa n' umuganda rusange uzakorerwa Nyanza ya Kicukiro iki gikorwa kizitabirwa n' abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino kw' isi ndeste n' ibayamamare muri uyu mukino wa Cricket ku rwego rw' isi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira