Yanditswe Mar, 13 2019 09:23 AM | 3,869 Views
Mu biro bya Minisitiri w'Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2019, habereye Ikiganiro n'abanyamakuru gisobanura imyanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 16 w'Abayobozi wabaye kuva tariki 08 kugeza tariki 11 Werurwe 2019.
Uyu mwiherero waberaga i Gabiro mu karere ka Gatsibo, mu burasirazuba bw’u Rwanda ukaba wari uhurije hamwe Abayobozi basaga barenga 250 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi.
Mu ngingo zikomeye bagarutseho muri uyu mwiherero zrimo
- Aho u Rwanda rugeze mu cyerekezo cy’iterambere
- Guteza imbere ireme ry’uburezi
- Guteza imbere ubuzima
- Kongera umusaruro w’ubuhinzi
- Guteza imbere ishoranamari no kongera ibyoherezwa mu mahanga
Uyu mwiherero watangijwe kandi usozwa ku mugaragaro n’umukuru w’igihugu Paul Kagame wijeje abanyarwanda ko igihugu gitekanye, abasaba gukora buri wese yita ku nshingano ze.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru