AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ikirwa cya Gihaya, akagari ko muri Rusizi gasa nk'akari mu rutumvingoma

Yanditswe Sep, 09 2020 13:58 PM | 59,258 Views



Abatuye ku kirwa cya Gihaya kiri mu Karere ka Rusizi baravuga ko bakomeje kuba mu gihirahiro cyo kumenya niba bazimurwa kuri iki kirwa cyangwa bakahaguma dore ko n’umushoramari uherutse kwimura bamwe akizeza akazi abasigaye na we byarangiye adakomeje imirimo. 

Cyakora Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko ushaka kwimuka yabikora atarindiriye ko haza umushoramari.

Iminota 15 ni yo tumaze mu bwato bw’imbaho burimo moteri, kugirango tugere ku kirwa cya Gihaya. 

Gihaya ikirwa abagituyeho hafi ya bose batunzwe n’uburobyi. Ikivu ni yo sambu yabo n’ubwo muri iki gihe batahirahira kujyamo kuko gifunze.

Muri ibi bihe, bari guhinga imusozi n’ubwo bavuga ko ubutaka budahagije. Abatuye kuri iki kirwa bavuga ko intego yo kwiteza imbere nk’abandi bayifite,ariko bagakomwa mu nkokora na zimwe mu mbogamizi bavuga ko zimaze imyaka myinshi baraburiye umuti.

Dore nk’ubu kuri iki kirwa kuva cyakwitwa Gihaya nta mashyanyarazi arahagera,habe n’insinga ibatambuka hejuru. Amazi meza, na yo ubu bafite  ivomo rimwe gusa rihuriraho ingo 228. Ni amazi na yo ubwayo adahagije, ku buryo abagore kuri iki kirwa bibafata umubyizi wose bajya kuyavoma hakurya.

Gihaya ni akagari kabarizwa mu Murenge wa Gihundwe,umwe muri itatu igize umugi wa Rusizi.Ibyo kwitirirwa umugi ngo byababujije amahirwe yo gufashwa nk’abatishoboye nk’uko  bimeze no ku Nkombo basa n’abahuje imibereho

Mu minsi yashize,umushoramari yagize atya ahatera imboni maze araza yimura imiryango 26 kugira ngo yubake hoteli. Imyaka igiye kuba itanu aho yabimuye hibereye ibyatsi by’ubusitani gusa yahateye. Ubu nta wahahinga n’akazi bari biteze kuzabona mu bikorwa by’iyo hotel baragahebye.

Abatuye kuri iki kirwa bahorana kwibaza niba  Gihaya ikwiye kubarizwa mu murenge w’umugi nka Gihundwe kandi n’ubutaka bwaho iyo hagize ububagurira atabuha agaciro nk’ak'i Gihundwe koko. 

Hari n’abasesengura ibyo kuri iki kirwa bigeze kwibaza niba Gihaya yagirwa kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Nkombo ahari nyinshi muri izo gahunda za leta bavuga. Iki cyo aba baturage bagihakana bivuye inyuma, barasaba ahubwo gufashirizwa aho bari cyangwa bakahimurwa bakajyanwa mu bindi bice byo hakurya y’amazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko nta gahunda yo kubashyira ku kirwa cya Nkombo ihari ndetse ko no kwimuka ubishaka yabikora ku giti cye.Ibyo kubafasha nk’abandi batishoboye avuga ko ari yo gahunda ihari.

Nyuma yo kuhimura 26 ngo hubakwe hotel, ingo 228 zisigaye kuri iki kirwa, nta na rumwe rurimo inzu nibura imwe irimo isima. Isima iri ku ivuriro rito rihari n’ibyumba by’amashuri bituranye na ryo ndetse no mu kagari bigaragarira amaso ko gashaje.


TWIBANIRE Théogène



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura