AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, kimwe mu byafasha kurwanya ruswa- Dr Ngirente

Yanditswe May, 03 2022 15:46 PM | 74,189 Views



Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente asanga kwimakaza ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi ari intwaro ikomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa kuko bifasha kuziba ibyuho bya ruswa.

Ministiri w’intebe ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo yatangizaga inama y’abayobozi b’inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu byo muri Afurika bihuriye mu muryango wa Commonwealth.

Abayobozi b’inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu 18 bya Afurika bihuriye mu muryango wa Commonwealth ni bo bateraniye I Kigali mu nama y’iminsi ine irebera hamwe ingamba zo kurwanya ruswa mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza n’iterambere rirambye muri Afurika.

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente wayitangije ku mugaragaro yibukije abayitabiriye ko ruswa igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye Isi.

Yagize ati “Raporo zinyuranye zagaragaje ko buri mwaka Isi ihomba arenga miliyari igihumbi z’amadorali kubera ruswa. Ibi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage bacu. Iki kiguzi kiri hejuru cyane kandi gikomeje gusubiza inyuma imiryango yacu. Ruswa ihungabanya ubukungu ikanadindiza ishoramari. Abashoramari bifuza gukorera ahantu borohereza ishoramari kandi bagakorera mu mucyo mu rwego rwo guhatana mu bucuruzi, ntibashobora gushora imari mu bihugu byamunzwe na ruswa. Ibihugu bya Afurika biri muri Commonwealth bishobora gukora ikinyuranyo muri uru rugamba rwo kurwanya ruswa binyuze mu bufatanye buhamye n’ingamba zo kubazwa inshingano.”

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth MadamuPatricia Scotland na we yavuze ko ruswa ari imungu ikomeye idindiza iterambere ry’ibihugu n’ababituye. Aha yagaragaje ko nk’Umugabane wa Afurika wonyine buri mwaka utakaza miliyari zisaga mirongo itanu kubera ruswa mu micungire y’imari. Yavuze ko hagati y’umwaka wa 1980 na 2018 Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yakiriye ishoramari ndetse n’inkunga y’iterambere bifite agaciro ka miliyari hafi ibihumbi bibiri by’amadorali ariko asaga miliyari igihumbi na miliyoni 300 akaburirwa irengero kandi yakabaye akura mu bukene abasaga miliyari na miliyoni 400.

Madamu Patricia yavuze ko kurwanya ruswa bisaba ubufatanye bw’ibihugu ashimangira ko mu nama y’Abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bigize Commonwealth izwi nka CHOGM iyi ngingo ari imwe mu zizaganirwaho.

Ati “Kugirango ingamba zo kurwanya ruswa zitange umusaruro mwiza biradusaba kugira uburyo bw’imikorere duhuriyeho nka Commonwealth, tugakorera hamwe, tukigiranaho kandi dufatanyije tugashyiraho ibipimo byo ku rwego rwo hejuru mu kurwanya ruswa. Iyi ntego y’ingirakamaro ni imwe mu ziri kuri gahunda y’inama ya CHOGM izabera hano i Kigali mu kwezi gutaha. Birahura neza rero kandi ni igihe nyacyo kuba duteraniye hano muri iyi nama yo kurwanya ruswa mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza n’iterambere rirambye muri Afurika.”


Iyi nama ni urubuga rw’ingirakamaro rwo gusangizanya ubunararibonye n’udushya bimwe mu bihugu bikoresha mu rwego rwo kurwanya ruswa.

Ku ruhande rw’u Rwanda Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko kuziba ibyuho bya ruswa mu mitangire ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no gukorera ku mihigo bikomeje gufasha igihugu guhangana na ruswa.

Ati “Mu Rwanda ubushake bwa politiki mu kwimakaza imikorere inyuze mu mucyo ndetse no kubazwa inshingano ni ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ryo kutihanganira ruswa na gato. Icyaha cya ruswa mu Rwanda ntigisaza nkuko biteganywa mu mategeko, bivuze ko kugikurikirana bitagira igihe birangirira. Muri urwo rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa iyo ari yo yose Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugeza serivisi ku baturage bacu. Ingero nyinshi zatanzwe.”

Yunzemo ati “Reka mbabwire ko serivisi z’ingenzi zitangwa na Leta zitangirwa kuri murandasi. Mu zamaze gushyirwaho zikoreshwa kugeza ubu harimo IECMS ikoreshwa mu butabera, IFMS ikoreshwa mu micungire y’imari, e-recruitment System ikoreshwa mu gutanga akazi ndetse e-procurement ikoreshwa mu itangwa ry’amasoko ya leta.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye iyi nama y’abayobozi b’inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu byo muri Afurika bihuriye mu muryango wa Commonwealth ibaye ku nshuro ya 12.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama