Yanditswe Oct, 12 2016 16:37 PM | 5,047 Views
Abarimu n'abanyeshuri mu kigo cya Lycee Notre Dame de Citeaux barishimira uburyo bw'ikoranabuhanga batangiye gukoresha bufasha ababyeyi gukurikirana imyigire n'imyitwarire y'abana babo umunsi ku wundi.
Ubuyobozi bw'ikigo gikwirakwiza iri koranabuhanga rya Smart parents, buvuga ko mu gihe cy'imyaka itatu iri koranabuhanga rizaba ryasakaye ku mugabane wose wa Afrika.
Mu kigo cya Lycee notre dame de Citeaux kiri mu mujyi wa kigali rwagati, higa abanyeshuri b'abakobwa barenga 800.
Nyuma yo kubona ikoranabuhanga rya smart parents ribahuza n'ababyeyi, abarimu ngo bizeye ko bizaborohera kumenyesha ababyeyi ibijyanye n'imyigire ndetse n'imyitwarire y'abanyeshuri byihuse, umunsi ku wundi.
Abanyeshuri nabo bemeza ko kuba babizi neza ko ubu byoroshye kumenyesha umubyeyi imyitwarire yabo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa na telephone zigendanwa, abafite ingeso nko gusiba amasomo runaka, gusakuza mu ishuri ndetse no gusinzira amasaha yo kwiga ngo baraza kwikubita agashyi baniminjiremo agafu mu bijyanye no gukurikira amasomo yabo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Michel
rizagere no mu cyaro Oct 17, 2016