AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikoranabuhanga rishya mu gusubirishamo imanza ku mpamvu z'akarengane

Yanditswe Jul, 12 2019 11:29 AM | 16,482 Views



Mu nzego z'ubutabera bw'u Rwanda hagiye gutangizwa uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bwiswe "Sobanuzinkiko" bwo gusaba gusubirishamo imanza ku mpamvu z'akarengane no gutanga amakuru kuri ruswa mu manza.

Ubu buryo bushya buje mu gihe mu bwari busanzweho, urubanza rwose rwagaragaragamo akarengane, nyir'ukurenganywa yandikiraga Urwego rw'Umuvunyi rukaba ari rwo rusuzuma ako karengene, rwasanga kagaragaramo ikirego kikohererezwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga nawe akemeza ko rusubirwamo.

Umuvugizi w'Inkiko Mutabazi Harisson asobanura ko ubu buryo bushya bujyana n'ivugururwa ry'amategeko agenda isubirishwamo ry'imanza z'akarengane aho uwumva ko yarenganye azajya yiyambaza inkiko aho kwihutira ku Rwego rw'Umuvunyi.

Yagize ati ''Ntabwo uhita ujya ku Muvunyi nk'uko byari bimeze mbere. Ubu ngubu utakambira cyangwa utanga ikibazo cyawe kuri perezida w'urukiko rusumbye urwafashe icyemezo, agashya kajemo ni uko perezida w'urukiko rusumbye urwafashe icyemezo asuzuma urwo rubanza akareba niba koko harimo akarengane, iyo agasanzemo, abyoherereza Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga na we akabisuzuma akazafata umwanzuro w'urukiko rwazasubiramo urwo rubanza ku mpamvu z'akarengane.''

Abasanzwe bakoresha uburyo bwo gutanga ibirego hihashishijwe ikoranabuhanga bita ‘Integrated Elactronic Case Management System’(IECMS), barimo n'abanyamategeko bavuga ko ubu buryo bushya buzunganira abatanga ikirego ndetse hanatangwe amakuru kuri ruswa.

Munyentwari Charles ni umwunganizi mu mategeko.

Yagize ati ''Dusanga ari uburyo bwiza buje kwihutisha akazi twakoraga kubera ko mu gutanga imanza z'akarengane wasangaga dutanga ibirego mu ntoki, bikagusaba kuva aho ukorera, ukajyana inyandiko zawe ku rukiko usaba ko basuzuma ako karengane, ariko kuba hagiyeho uburyo bw'ikoranabuhanga ntibizatwara umwanya, ikindi gutanga amakuru ya ruswa bizatuma kumenyekanisha ko ruswa yatanzwe hakiri kare ababigizemo uruhare bakurikiranwe.''

Mutabaruka Jean Baptiste ufasha abagana inkiko avuga ko bizafasha abaturage bakundaga kujya ku rukiko cyangwa ku muvunyi  bikabatwara igihe bigatuma hari indi mirimo yabo batabasha kwikorera.

Ubu buryo bwa Sobanuzinkiko buzatangira gukora ku mugaragaro tariki ya 16 z'uku kwezi. Kuva ubwo ibirego bisaba gusubirishamo imanza ku mpamvu z'akarengane ntibizongera kugezwa mu nkiko hatifashishijwe ikoranabuhanga.


John BICAMUMPAKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage