Yanditswe Nov, 08 2018 22:01 PM | 17,081 Views
Ikoranabuhanga rya Yego Cabs rihuza abatwara imodoka ntoya n'abagenzi burimo kunozwa kugira ngo umugenzi ajye ahita yivuganira n'umutwara, bitanyuze mu zindi serivisi. Urwego ngenzuramikorere RURA rutangaza ko iri koranabuhanga risimbuye iryananiwe gutanga umusaruro ryari rimaze imyaka 5 rikoreshwa.
Hagiye gushira ukwezi mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rya Yego Cabs umugenzi yifashisha rikamuhuza n`umushoferi wa taxi voiture uri hafi y`agace aherereyemo.
Ubu buryo bushya buje busimbura ubwari busanzweho bwa Taxi meters urwego ngenzuramikorere RURA ruvuga ko butigeze butanga umusaruro. Emmanuel Katabarwa Asaba ushinzwe ishami ryo gutwara abantu avuga iri koranabuhanga ririmo kunozwa. Ati, ''Mu myaka itanu ishize twagiye tugira ibibazo aho imashini zitakoraga neza nk'uko tubyifuza uho wasangaga abazicuruza zibashirana umutaximan mushya winjiye muri ako kazi akaba atabasha kuyibona kugirango ajye ayikoresha, ikindi n`uko izo mashini zitabashaga kuvugana n`abagenzi ariko uyu munsi umugenzi ushaka taxi voiture n`umutaximan ushaka umugenzi bashobora guhuzwa ntawari usanganywe numero y`undi akaza akamutwara umugenzi akaba abonye serivisi n`umu taximan akaba abonye amafaranga.''
Abashoferi bagaragaza ko imashini za Yego Cabs zishyuha cyane zikizimya kandi basabwa guhora bazicanye. Ubuyobozi bwa Yego Cabs buvuga ko kwizimya biterwa n'uko bahora bazicometse ku muriro kandi atari ngombwa.
Abashoferi bitabiriye gukoresha ubu buryo bushya bwa Yego Cabs bagera kuri
930; muri uku kwezi kw`ukwakira hakaba harakozwe ingendo zigera ku 20.367.
Mu kwezi gutaha ubuyobozi bwa Yego Cabs burateganya gushyiraho uburyo bushya ku buryo umugenzi azajya yihamagarira umushoferi wa taxi voiture atagombye guca muri serivisi yabahuzaga. Ubu buryo kandi buzifashishwa mu gusaba inguzanyo no kwaka ubwishingizi, hagendewe kuri raporo igaragaza buryo bazaba binjiza amafaranga.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru