Yanditswe Feb, 06 2020 17:08 PM | 17,947 Views
Abateraniye mu nama nyafurika ku mikoreshereze y'indege zitajyamo abapilote, bagaragaje ko imikoreshereze y'izi ndege izatuma urubyiruko rwitabira ibikorwa by'ubuhinzi bitewe n'iri ikoranabuhanga.
Abahanga mu by'ikoranabuhanga bemeza ko hashyizwe imbaraga mu kwifashisha ikoranabuhanga ry’indege zitajyamo abapolote mu buhinzi byagira akamaro kanini mu iterambere ry'ubuhinzi kuri uyu mugabane wa Afurika.
Eric Rutayisire uyobora sosiyette y’izi ndege yitwa Charis UAS avuga ko iri koranabuhanga rishya mu buhinzi rizanatuma urubyiruko rurushaho kwitabira ubuhinzi ubusanzwe busa naho bwari bwarahariwe abakuze.
Ati “Urubyiruko muri iki gihe rukunda ikoranabuhanga cyane rero ubuhinzi mbere wasangaga babwitirira umuntu utize bakumva ko ari umuntu udafite akazi ariko kubera ko ikoranabuhanga ririmo kuza rifasha ubuhinzi, rero iyo urizanye mu buhinzi batangira kubyumva cyane kuburyo ubona ko bishimiye gutanga umusanzu wabo bakoresheje ikoranabuhanga.”
Eric Acquah ukomoka muri Ghana na we ahamya ko kwegereza abahinzi iri koranabuhanga ari ingenzi, gusa ngo abahinzi bakaba bagomba guhuza ubutaka.
Ati “Abahinzi bo muri Afurika bahinga hegitari imwe, hegitari 2 cyangwa hegitari 3 kuri abo bahinzi rero bafite ubwo buso birabahenda cyane kugirango babone izo ndege ubwabo kuzigura cyangwa kwishyura abazikoresha ariko rero igihe umuhinzi yigishijwe bakishyira hamwe bagakodesha izo drone ku munsi kugira ngo bazikoreshe ndemeza ko zizabageraho kandi biborohere.”
Ubu ni uburyo ngo buzagira n'uruhare mu gucyemura ikibazo cy'umusaruro utakara igihe cy'isarura.
U Rwanda rufite intego yo kugabanya igihombo cy'umusaruro wangirika igihe cy'isarura kikava kuri 16% kikajya munsi ya 5% bitarenze 2024.
Inama nyafurika y'iminsi 3 ku ku mikoreshereze ya drones ihuje abasaga 800 barimo abashoramari, abafata ibyemezo, abikorera, abakora izo ndege ndetse n'abazikoresha baturutse mu bihugu bisaga 30.
Bosco KWIZERA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
2 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
3 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru