AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Imbamutima za Prof Rugege: Ibyo azakumbura n’aho yerekeje nyuma yo gusoza manda

Yanditswe Dec, 06 2019 20:42 PM | 20,237 Views



Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya ndetse n’umwungirije barahiriye inshingano nshya bahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibi bibaye nyuma y’imyaka 8 uru rukiko rwayoborwaga na Prof Sam Rugege; we na Kayitesi Sylvie Zainabu wari Visi Perezida w’uru rukiko, bashimwe bikomeye n’Umukuru w’Igihugu ku bw’imirimo myiza bakoreye Igihugu.

Mu kiganiro cyihariye yahaye RBA, Prof Sam Rugege yavuze byinshi yishimira ko urwego rw’ubucamanza rwagezeho, agaragaza icyerekezo abwifuriza, ndetse n’aho agiye kwerekeza nyuma yo kurangiza manda ye.

Prof Rugege yavuze ko yanyuzwe cyane no kuba Umukuru w’Igihugu yabashimiye akazi bakoze, kuri we ngo ni iby’agaciro gakomeye. Ati ‘‘Twabyakiriye neza cyane, natwe twishimye. Nta cyiza nko gushimwa, kuko hari kenshi umuntu akora ntamenye niba bamushimye cyangwa batamushimye cyangwa bakaba banamunenga, bigasa nk’aho yatakaje umwanya we ariko kuba badushimye kandi kuba ari Umukuru w’Igihugu wadushimye byadushimishije cyane.’’

Yavuze ko mu myaka umunani ishize yishimira ko hari intambwe igaragara urwego rw’ubucamanza rwateye, haba mu bunyamwuga bw’abacamanza n’ahandi, ndetse bikaba bishimwa n’abaturage.

Ati ‘‘Icyo twavuga twakwishimira ni uko ubutabera bw’u Rwanda bwakomeje gutera imbere, ubucamanza bwakomeje gutera imbere, ubunyamwuga bw’abacamanza mu guca imanza zisobanutse zashimwe n’abaturage byakomeje gutera imbere, icyo ni ikintu twishimira. N’imanza z’ibirarane zaragabanutse cyane ubu zikaba zihuta ibyo n’ibyo kwishimira. Turibwira ko bizakomeza, nta gushidikanya ko bizakomeza, abacamanza bakazakomeza kwihugura no kugira ubunyamwuga kugira ngo banoze serivisi batanga ku Banyarwanda.’’

Abanyamategeko barega Leta

Mu minsi ishize hagaragaye abanyamategeko batanze ibirego mu Rukiko rw’Ikirenga bagaragaza ko hari zimwe mu ngingo z’amategeko babona ko zinyuranye n’Itegeko Nshinga, Kuri Prof Rugege asanga ari intambwe nziza yatewe, aho Abanyarwanda basobanukiwe n’uburenganzira bwabo n’uburyo babuharanira.

Ati ‘‘Ndibwira ko ari ikintu cyiza, kigomba gukomeza, Abanyarwanda bamaze kujijukira uburenganzira bwabo, kandi bakabuharanira, bagashaka ko bwubahirizwa, n’aho babonye mategeko ababangamiye bakaba babigaragaza. Kandi ni yo mission yacu nk’ubucamanza, kureba ko ubutabera butangwa, uburenganzira bw’abantu bwubahirizwa. Twabonye ari ibintu byiza bigomba gukomeza kuko igihe habaye itegeko  risa nk’aho ribangamiye abantu bakwiyambaza ubucamanza bugasuzuma niba koko binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’Abanyarwanda cyangwa amahame mpuzamahanga, hanyuma Inteko Ishinga Amategeko  ikaba yabikosora.’’

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ucyuye Igihe afite icyizere ko ababasimbuye bazakomeza guteza imbere ubunyamwuga bw’abacamanza n’abakozi b’inkiko kuko uko iterambere riza hagenda havuka ibibazo bishya

Ibihe atazibagirwa

Mu byo atazibagirwa harimo kuganira n’abacamanza bagenzi be bareba ibyo bagezeho ndetse babishimira. Avuga ko azakumbura cyane bagenzi be.

Ati ‘Icyo nzakumbura ni ukwicara nkaganira n’abacamanza, kungurana ibitekerezo cyane cyane nko mu myiherero tugira umwaka urangiye tukaganira ku bibazo twahuye na byo, tukishimira n’ibyo tugezeho, intambwe zigaragara tubona zatewe, ibyo biguha imbaraga kugira ngo ukomeza ibyo ukora.’’

Yunzemo ati ‘Ngira ngo I will miss my colleagues (nzakumbura bagenzi banjye) n’ibiganiro twagiraga ariko nibwira ko tuzakomeza guhura n’abanyamategeko wenda hamwe na mwe wenda tuzajya duhura tuganire turebe aho ibintu bigeze.’’

Aho agiye kwerekeza

Umunyamakuru: Uretse wenda  inshingano mwahabwa n’Umukuru w’Igihugu nk’uko n’ubundi yari yarabagiriye icyizere, ndetse mukaba musoje manda agaragaza ko mu by’ukuri ko abashimira, ari mwe mwihitiyemo mwumva mwakora akahe kazi?

Prof Sam Rugege: Nta nshingano duteze guhabwa kuko urabona tugeze mu zabukuru, tugomba kuruhuka wenda tugatwaza gahoro, wenda rimwe na rimwe tugatanga ibiganiro muri kaminuza, ibyo ni ibintu umuntu yatwara gahoro gahoro ariko Atari akazi ka buri munsi mu myaka tugezemo ngira ngo byo ntabwo twabishobora.’’

Prof Rugege yasabye abo bakoranaga gukomeza kurangwa n’Umuco wo gukunda Igihugu, ashimangira ko gutanga ubutabera ari kimwe kigargaza uko gukunda igihugu, anabifuriza gukorera mu bwigenge, aho ngo igihe bafite ubwigenge ari bwo abaturage babagirira icyizere.

Ikiganiro kirambuye mu mashusho


Jean Pierre KAGABO na Jean Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize