AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Imbaraga zidasanzwe zahinduye isura ya Kigali mu myaka 25 ishize

Yanditswe Jul, 06 2019 10:09 AM | 13,791 Views



Bamwe mu bazi Umujyi wa Kigali mu bihe byo hambere  bemeza ko ibimaze kugerwaho muri iyi myaka 25 u Rwanda rwibohoye ntawabigereranya n’imyaka isaga 30 rwamaze muri Repubulika ya mbere n'iya kabiri.

Umujyi wa Kigali uri mu bigaragaza intambwe Igihugu cyateye nyuma y’imyaka 25 yo kwibohora.

Ibikorwaremezo birimo inyubako iz’ubucuruzi cyangwa  iz’inzego zimwe za Leta byagiye bihinduka mu buryo budasubirwaho.

Urugero ni nka Kigali City Tower imwe mu nyubako zigaragaza isura nshya y'Umujyi wa Kigali. Yubatse ahahoze ikigo abagenzi bategeragamo imodoka. Ku  mpande zacyo hakorerwaga ubucuruzi bw'akajagari bwabangamiraga umutekano waba uw'abaguzi ndetse n'abagenzi ubwabo.

Umuturage wo mu Mujyi wa Kigali witwa  Mushimiyimana Patricia avuga ko umuntu wari muri Kigali mbere ya Jenoside utari mu Rwanda ahagarutse yahayoberwa.

Yagize ati “Uwari hano mbere ya jenoside agarutse yayoberwa ko ari Kigali haba mu ishusho ya Kigali cyangwa n’ubuzima uko twabagaho n’ishusho rusange uko umujyi umeze imyubakire,imiturire imihanda, ntago wabona uko ubigereranya mu by’ukuri.”

Rwagati mu mujyi habonekaga inyubako ziciriritse. Zimwe mu zo ni nk’ahari icyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukerarugendo cyitwaga ORTPN.

Aha ubu hubatse Ubumwe Grande Hotel. Na ho ahahoze iposita ho  hari igorofa y’ubucuruzi  ryiswe M. Peace Plaza.

Mu bice bitandukanye by’umujyi kandi hari imiturirwa myinshi ikomeje kwiyongera bituma Kigali y’ubu irushaho gutandukana n’iyo hambere.

Urwego rw'amahoteli ruri mu zabayemo impinduka zigaragara mu myaka 25 ishize kuko mbere y'umwaka wa 1994 Kigali yabarirwaga mo hoteli 16 gusa ariko ubu hari izigera kuri 245 zifite ibyumba bisaga ibihumbi 6.

Mu rwego rw’ubucuruzi mbere y'iyi myaka 25 ishize bwakorwaga ahanini n'abanyamahanga ariko ubu Abanyarwanda bishyira hamwe bagakora ubucuruzi bwagutse bakanubaka ibikorwaremezo bikenerwa muri uru rwego.

Mbere ya 1994 muri Kigali harimo amasoko atagera ku 10 na yo aciriritse ariko ubu hari amasoko 65  aya arimo isoko rikuru rya Nyarugenge kuri ubu rifite isura nshya itandukanye kure n'iyo ryahoranye mu bihe byo hambere.


Bakunda Etienne, ukorera mu Mujyi wa Kigali agira ati “ Mu mujyi rwagati ririya soko ryarimo ibivumu ariko ubungubu hari umuturirwa. Abapimaga inzagwa, ibigage bose babaga bari munsi y'ibiti. Ubundi kubakira amasoko bije muri iki gihe.”

Uretse inyubako, ibindi bikorwaremezo byahinduye isura ya Kigali ni imihanda.

Mbere ya 1994 imihanda ya kaburimbo ntiyarengaga 7 ariko kuri ubu Kigali ifite ibirometero bikabakaba 500 by’imihanda ya kaburimbo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ari bwo igihugu muri rusange gikesha iri terambere

Ati “Mu buryo bw'imiyoborere abayobozi bitwararika ko ibyo bakora bagomba kubibazwa bakabisobanurira abaturage babikorera ndetse abakanabisobanurira ubuyobozi bukuru bw'Igihugu.”

Ikindi gitangaza abazi Kigali mu myaka yo hambere ni isuku igaragara hirya no hino muri uyu mujyi. Abaturage bakemeza ko bigoye kugereranya isuku muri Kigali cyera n’ubungubu.

Umwe muri bo witwa Habiyambere Pierre Damien yagize ati “Ubu ngubu isuku ni nyinshi nkeka ko nk'uvuye hanze ashobora kugira ngo yayobye si muri Kigali.”

Yunzemo ati “Ubu hari abantu bagenewe gukora isuku, kera ntababagaho ari ugukubura imihanda kujugunya ibintu aho umuntu abonye ibyo kera ntawabyitagaho wasangaga amashashi hirya no hino ibyo kurya byasagutse babisize aho ariko ubu biri no muri politiki urumva n'ayo ni amajyambere akomeye cyane.”

Ntagengerwa Francois, ukorera mu mujyi, avuga ko mbere ya 1994, umuntu iyo yashakaga kwihagarika ari muri Kigali yashakaga ahantu yikinga, agashima ko  hatewe intembwe igaragara kuko ubu hari ubwiherero rusange.

Rwakazina avuga  ko iri terambere rizakomeza kwiyongera kandi ibiteganywa byose bigakorwa hitawe ku byiciro byose by’abaturage.

Ati “Icyo duteganya imbere ni ukubakira ku byagezweho tugatera intambwe irushijeho twavugaga 2020 ariko ubu turavuga 2050. Turashaka Kigali abayigenderera, abayituye bo mu byiciro byose by'ubukungu bibonamo kuko umujyi ntawe udakenera baba abishoboye baba abafite ubushobozi buke bafite akazi bakora kagize icyo kamarira Igihugu, bose turabakeneye mu Mujyi wa Kigali.”

Izi mpinduka zabaye mu Mujyi wa Kigali ziri mu byatumye umubare w’abawutuye ukomeza kwiyongera.

Imibare y’Umujyi wa Kigali yerekana ko mu 1994 wari utuwe n’ababarirwa mu bihumbi 600 kandi bari biganje mu miturire y’akajagari, ariko kuri ubu barabarirwa muri miliyoni 1 n’ibihumbi 600.

Mu cyerekezo  2050 biteganyijwe ko Kigali izaba ituwe na miliyoni hafi 4 kandi isura yawo  ikazakomeza gutera imbere bigendanye n’igishushanyo mbonera kiri hafi kurangira kuvugururwa.

Jean Damascene MANISHIMWE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira