AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imbogamizi z'abaturage bakenera serivisi zitangirwa ku cyicaro cya RSSB gusa

Yanditswe Aug, 20 2019 05:59 AM | 7,513 Views



Hari abaturage bifuza ko abakozi b'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) baba mu turere bahabwa uburenganzira bwo gusinyira abakeneye serivisi zirebana n'ubuvuzi aho kugira ngo umuturage aze ku biro bikuru by'iki kigo i Kigali cyane ko baba barwaye, hakiyongeraho n'amafranga bishyura mu ngendo n’umwanya bagakoresheje bivuza.

Serivisi zo gusinyisha icyitwa autorisation cyangwa  icyemezo cy'uko umurwayi akwiye guhabwa ubuvuzi runaka bwihariye, kugeza ubu zitangirwa gusa ku cyicaro gikuru cy'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kiri Mujyi wa Kigali.

Abantu baturuka mu mavuriro yo hirya no hino mu Gihugu baje gusinyisha iki cyemezo basanga ari ukubagora kandi barwaye kuko aho baba bivurije n’ubundi haba hari umukozi wa RSSB.

Umuturage utuye mu Karere ka Rubavu avuga uburyo agorwa no kubona iyi serivisi.

Yagize ati "Maze iminsi 2 inaha i Kigali ariko nturuka i Rubavu, umwana yagombaga kunyura muri scaner. Bambwiye ko ngomba kuza guteresha kashi. Umuntu waturutse i Rusizi akajya za CHUK, agateresha amakashe urumva ko ari imvune."

Abakenera izi serivisi ziboneka ku cyicaro gikuru gusa banavuga ko zinasaba umurwayi kwiyizira i Kigali, bityo bikamutwara umwanya n’amafaranga yari gukoresha mu kwivuza.

Umuturage utuye mu Mujyi wa Kigali yagiye ati "Nanjye bambwiye ngo nze hano ubwo ni ukuvuga ko n'abandi bahaza. Ngo ni ukugira ngo batugabanyirize kuko igiciro kiba kiri hejuru kugira ngo badusinyire Rama ishobore kwishyura. Haba hari umukozi wa Rama ashatse yahita abikomfirma umuntu agasinyishiriza ahongaho, hari ukurwara hari ukuba uri ku kazi urumva ko bihungabanya ibyo wari gukora ugahera mu ngendo ugaruka."

Umuturage wo mu Karere ka  Rubavu ati "Byafasha kudakora ingendo nyinshi, izo va et vient zishobora gutuma ukomeza gutanga amafaranga kenshi."

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubuvuzi muri RSSB, Dr Diane Rusanganwa asobanura ko impamvu abanyamuryango b'iki kigo badahererwa serivisi bakeneye aho bivurije, bifitanye isano n'ikoranabuhanga ritaragezwa mu mavuriro bakorana ariko akizeza ko ari ikibazo kizakemurwa mu gihe kitaramenyekana.

Yagize ati "Bishobora guturuka ku kuba indwara umuntu afite iri specific kandi itagararaga ku rutonde rw'ibikorwa by'ubuvuzi cyangwa urutonde rw'imiti nyamara umurwayi awukeneye; ikindi hari ibikorwa by'ubuvuzi biri mu rwego rwisumbuye bigasaba autorization mbere y'uko igikorwa kiba cyangwa umuti utangwa. Turi muri projet ya automation, ama request yose ya autorization azajya ashyirwa muri systeme abantu bataje hano bahabwe igisubizo mu gihe bakeneye ibikorwa cy'ubuvuzi n'ibisobanuro bigatangwa hakoreshejwe systeme."

Kugeza ubu mu baturage b'u Rwanda basaga miliyoni 12, abagera hafi kuri miliyoni 10 ni ukuvuga 78% bavuzwa na gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, ikigo kivuga ko irimo icyuho cya miliyari zisaga 20 kuko amafaranga y'imisanzu ya mutuweri ari make ugereranyije n’ubuvuzi buhabwa abayikoresha.

Inkuru mu mashusho


Jean Claude MUTUYEYEZU 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage