AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Imibare irivugira! Mu myaka 26 ishize abagore bapfa babyara baragabanutse cyane

Yanditswe Jun, 26 2020 09:41 AM | 67,816 Views



Abagore barishimira ko mu myaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye, umubare w'abapfa babyara wagabanutse cyane, intego ikaba ari uko umubare ugera mu munsi y'impfu 70 mu bagore ibihumbi 100 bitarenze mu 2030.  

Ubuhamya bwa bamwe mu bagore bwumvikanisha uburyo ubuzima bw'umubyeyi butari bworoshye mu myaka yo hambere mbere y'uko u Rwanda rubohorwa.

Umubyeyi witwa Mukankusi Rachel aravuga uburyo mu myaka yo hambere abagore benshi babyariraga mu ngo.

Ati "Umwana wanjye w'impfura niwo mu 1988, icyo gihe mbyara, njye nabyariye kwa muganga ariko hari abandi babyariraga mu rugo bagahura n'ibibazo. Abababyazaga nta bumenyi bari bafite, hari abo byateraga kugira infections, ugasanga abenshi baguye kw'iseta bitewe n'uko ubuvuzi butari buhagije."

Kuri ubu imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye, hishimirwa intambwe yatewe mu kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana kwa muganga. 

Umulisa Diane uherutse kubyara yagize ati «Nabyaye kw'itariki 29 z'ukwezi kwa2, banyitayeho mbasha kubyara umwana muzima, icyo gihe nari ndi muri bombone kuko nari nagize ikibazo cy'umwuka muke ariko abaganga banyitayeho  bamba hafi, umwana wanjye yavukanye ibiro 3 na 500, ubu afite ibiro 7, urumva ko ari gukura neza nta kibazo." 

Na ho Uwamahoro Adeline ati "Inda ntwite ni iya 4, kwa muganga bagiye bankurikirana bihagije. Abajyanama b'ubuzima na bo badusura mu ngo bakatuganiriza. Nipimisha uko bikwiriye, inshuro 4 zisabwa."

Ministeri y'Ubuzima ivuga ko mu Rwanda, mu mwaka habyara abagore bari hagati y'ibihumbi 350 n'ibihumbi 380.

Mu myaka 15 ishize, hapfaga abarenga 1000 ku bagore ibihumbi 100. Mu 2005 bageze kuri 750 mu gihe mu 2014-2015 bari 210.

Intego ni uko umubare w'abagore bapfa babyara ugera munsi y'impfu 70 mu bagore ibihumbi 100 bitarenze mu 2030.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bw’abana n’ababyeyi mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr. Felix Sayinzoga, avuga n'ubwo hagabanyijwe impfu, hari n'ibindi bikwiye kwitabwaho.

Yagize ati “Kimwe mu bitera impfu z'abagore ni ukuva nyuma yo kubyara, ikindi ni ukugira infection nyuma yo kubyara nabyo byica abagore benshi, ingaruka ziza mu gihe cyo kubyara cyane cyane iyo umubyeyi yabyaye abazwe, icya 4 nibyo twita eclampsie cyangwa kugagara.”

Dr. Sayinzoga asanga gukurikiranwa neza n'abashinzwe iby'ubuzima aribyo bizatuma abagore batwite bagira ubuzima bwiza.

Yunzemo ati “Kuri ubu hashyizweho ibigo hirya no hino bifasha mu kubona amaraso yahabwa abo babyeyi, hari kdi n'ikoranabuhanga rya drones rituma ayo maraso ashobora kugera ku babyeyi n'abandi bose bayakeneye mu buryo bwihuse. Icyo dushishikariza ababyeyi bose ni ukwisuzumisha igihe cyose babonye ko babuze imihango, ibyo bituma bakurikiranwa hakiri kare, haboneka ikibazo bagafashwa, ubwo bufasha bahabwa kdi butuma n'uwajya ku nda hakiri kare, hari ibimenyetso bibyerekana, bityo agafashwa bitararangerana.

Umuyobozi w'ihuriro ry'ababyaza mu Rwanda Josephine Murekezi agaragaza ko umubare w'ababyaza b'umwuga ugenda wiyongera. Bavuye kuri batanu mu 1995, ubu bakaba bageze ku 2412.

Ati “Uretse kugabanya impfu, ibyo dukora bifasha mu kurinda ko ababyeyi bagira ibindi bibazo bikomeye nyuma yo kubyara, Impfu zaragabanutse, udapfuye nawe ntabwo amugara ngo ntazongere kubyara cyangwa ngo agire ikibazo cyazaga cya fistule (aho inkari zizana) ariko kigenda kigabanuka bitewe no kwigisha ababyeyi akamaro ko kubyarira kwa muganga, kubakurikirana byihariye kugira ngo batazagira ibyo bibazo.”

Minisiteri y'ubuzima igaragaza ko bimwe mu byakozwe mu kwita ku  buzima bw'abagore mu myaka 26 ishize, harimo kongera umubare w'ababyaza n'abaforomo, gushyiraho abajyanama  b'ubuzima bashinzwe by'umwihariko kwita ku buzima bw'abagore, kongera umubare w'imbangukiragutabara ndetse no kongera amavuriro afite by'umwihariko igice cyo kwakiriramo abagore batwite n'abaje kubyara.

Kuri ubu 99% by'abagore bitabira kwisuzumisha kwa muganga byibura inshuro 1 mu gihe batwite, ni mu gihe abisuzumisha inshuro 4 ziteganywa ari 84%, intego akaba ari ukugera ku 100%.

Mu bagore batwite, 17% bagira ikibazo cy'amaraso make, ibyo bigatuma bitabwaho kugira ngo ubuzima bwabo n'ubw'abo batwite budahungabana.

Mu Rwanda kdi abagore 91% babyarira kwa muganga, muri bo ababyeyi bari hagati ya 12 na 16% nibo babyara babazwe, ibyo bita gukorerwa cesarienne.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura