AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Imibare y'abagore bari mu mirimo itandukanye iracyari mike ugereranyije n'abagabo

Yanditswe Mar, 08 2023 17:09 PM | 74,103 Views



Umunsi mpuzamahanga w'abagore ubaye muri uyu mwaka wa 2023 mugihe icyuho kinini kiri hagati y'abagabo n'abagore mu bijyanye n'imyanya y'imirimo kikiri kinini nubwo mu Rwanda hari abagore n'abakobwa benshi batinyutse imirimo ubusanzwe yarimenyerewe ko ari iy'abagabo.

Muri imwe muri Salon de Coiffure iri mu Mujyi wa Kigali rwagati, Umuhoza Rosine niyo akoramo yogosha abakiriya nk'ibisanzwe. Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa bake batinyutse gukora uyu muwuga mu gihe benshi bakunze gukora isuku no kumesa mu mitwe y’abakiriya.

Ku rundi ruhande Uwamahoro Rosine ni umukobwa udatinya kujya mu nama zikomeye n’ahateraniye abakomeye mu mwuga we wo gufata amashusho. Avuga ko gukunda uyu mwuga byatumye arenga inzitizi z’abibazaga ko uyu mwuga ari umwihariko w’abagabo.

Ku myaka 24, Umulisa Aline avuga ko aterwa ishema no kubona ari umwe mu mpuguke mu by'ubwubatsi urimo gukurikirana igikorwa cyo kubaka no kwagura Stade Amahoro.

Impuguke mu bijyanye n'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye muri Actionaid Uwiragiye Anatole avuga ko guhatanira amasoko ya leta binyuze mu ikoranabuhanga hagati ya 2016-2019 abagore bashoboye kuyahatanira ari 17.9% babonye 5% gusa by'agaciro k'ayo masoko yose yatanzwe, bivuga ko banatsindiye amasoko macye cyane kandi nayo mato mato.

Kugeza ubu abagore bari mu mirimo y'ubwikorezi bukoresha imodoka n'amapikipiki muri rusange ni 3.2% mugihe abagabo ari 96.8%.

Mu mirimo ya tekinike abagore bayikora ni 17.9% mugihe abagabo ari 82.1%.

Mu mirimo y'ubwubatsi abagore bayirimo ni 14% naho abagabo ni 86%.

Mu bucukuzi abagore bari muri uwo mwuga ni 12.8% abagabo bakaba 86.2%.

Mu ikoranabuhanga abagore ni 38% mugihe abagabo ari  63%.9.


Bosco KWIZERA & Bienvenue MBARUSHIMANA.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama