Yanditswe Mar, 08 2023 17:09 PM | 73,878 Views
Umunsi mpuzamahanga w'abagore ubaye muri uyu mwaka wa 2023 mugihe icyuho kinini kiri hagati y'abagabo n'abagore mu bijyanye n'imyanya y'imirimo kikiri kinini nubwo mu Rwanda hari abagore n'abakobwa benshi batinyutse imirimo ubusanzwe yarimenyerewe ko ari iy'abagabo.
Muri imwe muri Salon de Coiffure iri mu Mujyi wa Kigali rwagati, Umuhoza Rosine niyo akoramo yogosha abakiriya nk'ibisanzwe. Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa bake batinyutse gukora uyu muwuga mu gihe benshi bakunze gukora isuku no kumesa mu mitwe y’abakiriya.
Ku rundi ruhande Uwamahoro Rosine ni umukobwa udatinya kujya mu nama zikomeye n’ahateraniye abakomeye mu mwuga we wo gufata amashusho. Avuga ko gukunda uyu mwuga byatumye arenga inzitizi z’abibazaga ko uyu mwuga ari umwihariko w’abagabo.
Ku myaka 24, Umulisa Aline avuga ko aterwa ishema no kubona ari umwe mu mpuguke mu by'ubwubatsi urimo gukurikirana igikorwa cyo kubaka no kwagura Stade Amahoro.
Impuguke mu bijyanye n'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye muri Actionaid Uwiragiye Anatole avuga ko guhatanira amasoko ya leta binyuze mu ikoranabuhanga hagati ya 2016-2019 abagore bashoboye kuyahatanira ari 17.9% babonye 5% gusa by'agaciro k'ayo masoko yose yatanzwe, bivuga ko banatsindiye amasoko macye cyane kandi nayo mato mato.
Kugeza ubu abagore bari mu mirimo y'ubwikorezi bukoresha imodoka n'amapikipiki muri rusange ni 3.2% mugihe abagabo ari 96.8%.
Mu mirimo ya tekinike abagore bayikora ni 17.9% mugihe abagabo ari 82.1%.
Mu mirimo y'ubwubatsi abagore bayirimo ni 14% naho abagabo ni 86%.
Mu bucukuzi abagore bari muri uwo mwuga ni 12.8% abagabo bakaba 86.2%.
Mu ikoranabuhanga abagore ni 38% mugihe abagabo ari 63%.9.
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru