Yanditswe Oct, 04 2022 16:15 PM | 78,759 Views
Mu gihe hashize igihe
gito ministeri y’uburezi itangaje ko hagiyeho ikiguzi kingana ku mashuri ya
leta, kuri ubu haravugwa imibare y'abanyeshuri bava mu mashuri yigenga bakajya
mu mashuri ya Leta ikomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali.
Abarezi n'abanyeshuri bavuga ko izi mpinduka zifitanye isano n'aya mabwiriza ya minisiteri y'uburezi.
Muri GS Gisozi II, ubucucike bw'abanyeshuri
bumaze kugera ku bana 77 mu ishuri rimwe.
Ni ikibazo kiri rusange mu mashuri ya Leta yo mu karere ka Gasabo.
Abayobozi b'ibigo by'amashuri yo muri aka karere bavuga ko ahanini biterwa n'umubare w'abana bari barataye ishuri n'abigaga mu mashuri yigenga, basabye kuzana abana mu bigo bya leta.
Abenshi muri aba banyeshuri bahinduye ibigo bigagaho, bavuga ko byatewe n'uko Leta yagabanije minerival
Abayobozi ba bimwe mu bigo by'amashuri yigenga mu Mujyi wa Kigali bemera ko hari abanyeshuri bavuye ku bigo byabo bakajya mu mashuri ya leta, kubera gutinya ikiguzi cy'uburezi kiri hejuru cyane mu mashuri yabo ugereranije n'amashuri ya leta.
Gusa hari n'ibigo by'amashuri bivuga ko amavugurura Leta yakoze nta ngaruka yigeze abagiraho bitewe n'uko birinze kuzamura minerval, kandi bakaba baritwaye neza mu bizamini bya Leta biherutse gutangazwa.
Impuguke mu burezi akaba n'umudepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, Mbonimana Gamariel asanga abikorera bashoye amafaranga mu burezi bakwiye gukoresha inyungu babonye mbere bakavugurura imyigishirize yabo bibanda ku masomo Leta idafite n'ayo itaragira ubushobozi bwo kwigisha neza, kugira ngo bakumire ikibazo cyo kuba bazabura abanyeshuri bigisha mu bihe biri imbere
Avuga ko amavugurura Leta yakoze mu rwego rw'uburezi yari
akenewe, akongeraho ko igisigaye ari imikoranire n'abashoye imari mu burezi
bwigenga kugira ngo bitabateza igihombo mu cyimbo cyo gufasha Leta kugabanya
ubucucike buri mu mashuri yayo.
Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri yigenga bavuga ko bategereje ko bamwe mu banyeshuri
bashoje amashuri abanza n'icyiciro rusange batsinze ibizamini bya Leta
bakoherezwa ku bigo by'amashuri batishimiye bazaziba icyuho cy'ibura
ry'igabanuka ry'abanyeshuri ryatangiye kugaragara kubigo byabo
Jean Paul MANIRAHO
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru