AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imibereho n’iterambere bya mwarimu mu biraje ishinga Guverinoma y’u Rwanda

Yanditswe Jul, 25 2021 09:47 AM | 37,117 Views



Impuguke mu burezi n'abakora umwuga wo kwigisha banyuze mu mashuri y'inderabarezi, bagaragaje ko gahunda ya leta yo gushyigikira amashuri nderabarezi n'abayigamo bigaragaza agaciro gakomeye Leta iha mwarimu.

Dushimiyimana Eric, umusore umaze imyaka isaga 5 yigisha mu mashuri abanza imibare n'ubumenyi "science" mu rwunge rw'amashuri rwa Kabuye Catholique.

Atuye i Jabana mu karere ka Gasabo, kwigisha ni umwuga yakunze kuva mu bwana bwe, kuko ni nabyo yize.

Iyo ari mu rugo igihe kinini aba ari mu bitabo yiyungura ubumenyi, akazi ko kwigisha ni nako kamubeshaho mu buzima busanzwe.

Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’imibereho ya mwarimu n’iterambere rye mu buryo bw’umwuga n’ubumenyi, aho umwarimu ubishaka kandi ubishoboye azafashwa kwiga akaminuza kugeza ku rwego rwa “Masters” yishyurirwa na Leta ikiguzi cyose cy’amasomo kugeza arangije kwiga kandi ntazishyuzwe ibyamutanzweho. 

Mu gutegura ahazaza heza ha mwarimu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Leta yiyemeje gushyigikira abanyeshuri bahitamo ishami nderabarezi TTC mu myigire yabo.

Yagize ati “Hafashwe umwanzuro ko buri munyeshuri ujya kwiga mu ishuri nderabarezi TTCs, ni ukuvuga uwitegura kuzaba mwarimu, Leta izajya imwishyurira icya kabiri cy’amafaranga y’ishuri buri mwaka w’amashuri kugeza igihe arangirije kwiga ayisumbuye.” 

Ibi byatangiye gukorwa kuva mu mwaka w’amashuri ushize wa 2020/2021.

Ikindi gikomeye abahisemo kwiga amashuri y’inderabarezi bashyiriweho, ni ukuba mu gihe cyo gutanga buruse za Leta ku bifuza kwiga Kaminuza, amasomo y’uburezi nayo yashyizwe ku rwego rumwe n’amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM).

Dr Ngirente yagize ati “Umunyeshuri uzajya arangiza mu mashuri nderabarezi akigisha imyaka itatu mu mashuri abanza, azajya ahabwa buruse itazishyurwa n’amafaranga atunga umunyeshuri azamufasha kwiga Kaminuza mu ishami ry’Uburezi. Umunyeshuri uzajya arangiza muri Kaminuza mu Ishami ry’Uburezi, akigisha imyaka itanu mu mashuri yisumbuye, we azajya yemererwa buruse itazishyuzwa n’amafaranga atunga umunyeshuri byo gukomeza mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’Uburezi.”

Abakora umwuga w’uburezi bashima iyi gahunda kuko izanafasha abakiri bato gushishikarira kwiga uburezi.

Dr Munyakayanza Jean Francois wabaye umwarimu igihe kinini mu byiciro bitandukanye by'amashuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko iyi gahunda yerekana agaciro gakomeye Leta iha mwarimu.

Guvernoma y'u Rwanda isobanura ko mbere y’uko hashyirwaho uburyo bwo gufasha abiga mu mashuri Nderabarezi, abasaba kuyigamo bari bake cyane ariko kuri ubu bakaba bariyongereye ku kigero cyo hejuru. Ubu muri aya mashuri ngo hajyamo abanyeshuri babonye amanota meza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Muri rusange mu iterambere rya mwarimu, hashize imyaka itatu kuva mu 2019, abarimu b’amashuri abanza n’abo mu yisumbuye bongererwa 10% by’umushara wabo wa buri kwezi, ndetse ibi bikaba byarakomeje no mu mwaka wa 2020, kandi no mu mwaka w’ingengo y’Imari ya Leta wa 2021/2022 aya mafaranga 10% y’umushara wa buri mwarimu akaba yarateganyijwe akazatangwa nubwo Igihugu gihanganye n’ibihe bitoroshye byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw