AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Imibereho y’abana b’inzererezi barara muri ruhurura mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe Aug, 20 2019 10:15 AM | 7,878 Views



Bamwe mu bana b'inzererezi bavuye mu bigo by'igororamuco bakongera gusubira mu ngeso mbi bahozemo bavuga ko bahitamo kuba inzererezi kuko badafite ababakurikirana mu mibereho yabo. Ikigo cy'igihugu gishinzwe igororamuco cyavuze ko hagiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse buzagaragaza intandaro y'iki kibazo.

Mu masaha yo ku manywa biragoye kubona abana cyangwa abantu bakuru  b'inzererezi mu Mujyi wa Kigali, kuko baba bari mu buryamo bwabo nko muri za ruhurura ndetse bitoroshye kwinjiramo.

Bamwe mu baturaga bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko aba bana bakunze kugaragara basabiriza.

Umwe yagize ati ''Baba basabiriza baka uduceri, ugasanga bafite uducupa ntiwamenya utuntu baba barimo kunywa, noneho babona nka DASSO bagahita bacubiramo hano hasi, ni ukuvuga hano ni ho baba baba muri iki cyobo, buri munsi birirwamo turababona.''

Undi muturage yagize ati “''Ejo hari akana bafashe kavuga ko abake barimo ni nka 40, ariko abo mbona amasura barenga 10, kuko njye nkorerera hano ndahahora. Hano harahangayikishije, Nonese niba bakubwira hano ngo hari uwo bigeze kuhashikuriza telefoni bakayijyana usibye ko babacubya kuko babafata bakabajyana gusa nanone nta cyumweru babamarana.''

Iyo bigeze mu masaha y'ijoro ni bwo utangira kubabona mu muhanda. Iyo witegereje neza, abenshi muri bo baba bafite uducupa tuba twarashizemo amazi. Ariko bo bavuga ko haba harimo ibyo bita ‘tineri’ bihumuriza, bafata nk'ibiyobyabwenge. Hari n'abo usanga amajwi yabo yarahindutse. Aba ni bamwe muri bo.

Umwe ati “Aka bakita tineri, tineri tuyikura Nyabugogo, Njyewe naje kubera ibibazo bya Papa yarapfuye amaze gupfa mpita nigira mu muhanda.”

Mugenzi  we yagize ati “Uko wibye ntabwo ariko bahita bakuvuna, hari uwo wiba akagufata akagukubita cyangwa akanakuvuna, cyangwa akagufungisha.”

Undi mwana avuga imibereho ibabaje babamo, aho barara munsi y’ibiraro.

Yagize ati “Ababyeyi sinzi aho baba, navutse mbona mfite umwe, umwe nawe ansigira nyogokuru, umwe numva ngo yibereye Nyacyonga niho afite undi mugore. Ibijyanye no kurya no kuryama ni abagiraneza ariko nabo barashize hasigaye bacye niba ari inzara ni inzara nta muntu ukigira impuhwe, kuryama ni ukujya mu kiraro.”

                                                                Aba bana baba bafite uducupa turimo ibiyobyabwenge

Aba bana ntibashobora kwemera ko mujyana ngo mugere aho barara kuko bahindura uburyamo bitewe n'ibihe. Iri ngo ni ibanga ryabo.

Umwe muri bo yagize ati “Kuko urumva mbikubwiye naba ndaburije ingangi ya bagenzi banjye kuko ejo bundi mu gitondo polisi yavuze ko za mbwa zisaka ari zo zizajya zinjira zikajya kubakuramo, nonese ubwo urumva nagutangariza iki aho, njye nkubwiza ukuri.”

Muri aba bana bibera mu buzima bwo mu muhanda kubera ibibazo bitandukanye, hari ababa bafite ababyeyi cyangwa imiryango ibitaho ariko bagahitamo kwibera muri ubu buzima.

Hari n'ababa baranyuze mu bigo by'igororamuco mu bihe bitandukanye, ariko nabo bagahitamo ko kuba mu buzima bwo mu muhanda.

Umwe muri bo yagize ati “Njye nazanye na mukuru wanjye na mama wacu, yapfiriye CHUK mfite imyaka 4, mukuru wanjye yari afite imyaka nka 15 kuva icyo gihe twagumye mu muhanda, njyewe ubu mfite imyaka 24 nkaba mazemo imyaka 20 ariko muri iyo myaka 20, Leta yanjyanye mu bigo byinshi birimo za Gitagata, ibigo bya Rwamagana ariko kubera ‘kore’ nanywaga; muri make sinjya mbeshya.”

Undi ati “ Ibintu nkubwira rwose mbihagazeho nari umukinnyi wa theatre, bariya bashinzwe ibigo by'igororamuco mu Rwanda bazaga twakoze graduation dutashye ariko nyine hari igihe umubyeyi agukorera nabi ugahitamo inzira yo kuza mu muhanda, hari uwo bagorora ari umwana wumva ariko kubera ka gatima karehareha. Reka nguhe urugero nkanjye ndataha ariko nkaza nkinywera ayo mafege n’iyo miriro nkongera nkigira mu rugo.”

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) kigaragaza ko 20% by'abana bagororwa basubira mu bikorwa by'ubuzererezi.

Bosenibamwe Aimé uyobora iki kigo avuga ko harimo gutegurwa ubushakashatsi kuri iki kibazo cy'abana n'urubyiruko bagororwa bakongera gusubira mu buzima bahozemo kugira ngo hamenyekane umuzi wacyo.

Yagize ati “Muri uyu mwaka turimo w'ingengo y'imari turimo tugiye gukora ubushakashatsi bwimbitse buzatwereka imiterere y'ubuzererezi mu Rwanda, impamvu zibitera n'umuti ushoboka kuba twahangana n'iki kibazo n'igihe byafata, ubushakashatsi bugiye gutangira twasinye contra byararangiye ,budget turayifite, muri make bitarenze mu kwezi kwa mbere cyangwa kwa 2 tuzaba dufite ishusho igaragaza uko ubuzererezi buhagaze mu Rwanda, icyo gihe n'ingamba zizafatwa tuzazitangariza abanyarwanda.”

                                                 Iyi ni ruhurura bamwe mu bana bo mu muhanda babamo

Uko impuguke mu bijyanye n’imitekerereze zibona iki kibazo

Umwarimu muri kaminuza akaba n'impuguke mu mitekerereze, Prof Sezibera Vincent asanga hakwiye kubaho gahunda z'umwihariko mu kwita ku bantu babaswe n'imibereho y'ubuzererezi.

Yagize ati “Gufasha umwana w'inzererezi ndetse n'ibindi byuririyeho, izindi ngeso yize, ndetse nabakoresheje ibiyobyabwenge bisaza urwo rugendo rw'ubujyanama ruzwi nka counselling ndetse na psychotherapy ni amoko y'ubujyanama, ariko biba ngombwa ko unagira umuryango inama mu gihe hari izindi mpamvu ziri mu muryango ukigisha n'ababyeyi, hagira igihinduka ku buryo ababyeyi bita ku mwana, bakamugaragariza urukundo, hari ababyeyi bakubwira bati umwana utamukosoye agupfira ubusa, bakumva ko kureba umwana igitsure, kumuhozaho inkoni ngo ni byo bizamufasha kuvamo umuntu muzima.”

NRS ivuga ko buri mwaka kigorora abana bari hagati 1800 n'ibihumbi 2. Buri kwezi gikoresha miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda mu kwita ku bana baba bari mu bigo by'igororamuco hatarimo ayo guhemba abakozi.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoz

Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenos

Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka

Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Je

Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishw

U Bubiligi: Abaganga bagaragaje ko nta kimenyetso kigaragaza ko Nkunduwimye afit

Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo

Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakub