Yanditswe May, 15 2022 16:57 PM | 64,915 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini ya Mutura na Rwerere mu karere ka Rubavu, barasaba abafite amakuru y'ahari imibiri y’ababo kuyatanga aho gukomeza kwinangira bagerageza kuzimangatanya ibimenyetso, nk'ibyagaragaye bamwe bubaka inzu ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Imibiri 13 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Bigogwe ruri mu Murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu.
Abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro barimo n’umukecuru Bavugamenshi Verediyana uba mu Mudugudu w’intwaza mu karere ka Rusizi, bavuga ko ubu imitima yabo iruhutse.
Iyi mibiri y’abazize jenoside yabonetse mu buryo
bugoye, kuko 11 yari yarubakiweho inzu mu mirenge ya Mudende na Nyakiriba.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard avuga ko bashegeshwe cyane n'imigirire nk'iyo aboneraho gusaba abafite amakuru yahakiri imibiri y'ababo kuyigaragaza bagashyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati "Hashyizweho uburyo bwo gutahura amakuru kandi abakigerageza gusibanganya amateka bakora ibikorwa bizimangatanya
ibimenyetso babicikeho kuko ubutabera butazareberera ibikorwa nk'ibyagaragaye
byo kubaka hejuru y'imibiri."
N'ikimenyimenyi ababikoze kuri ubu bari gukurikiranwa n'ubutabera, nk'uko byagarutsweho na Ishimwe Pacifique, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri y’abazize jenoside byahuriranye no
kwibuka Abatutsi bishwe mu cyahoze ari komini Mutura na Rwerere, hashyirwa
indabo ku mva y’urwibutso rwa jenoside rwa Bigogwe aharuhukiye imibiri
y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 9.
Fredy RUTERANA
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru