Yanditswe May, 15 2022 16:57 PM | 64,021 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini ya Mutura na Rwerere mu karere ka Rubavu, barasaba abafite amakuru y'ahari imibiri y’ababo kuyatanga aho gukomeza kwinangira bagerageza kuzimangatanya ibimenyetso, nk'ibyagaragaye bamwe bubaka inzu ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Imibiri 13 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Bigogwe ruri mu Murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu.
Abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro barimo n’umukecuru Bavugamenshi Verediyana uba mu Mudugudu w’intwaza mu karere ka Rusizi, bavuga ko ubu imitima yabo iruhutse.
Iyi mibiri y’abazize jenoside yabonetse mu buryo
bugoye, kuko 11 yari yarubakiweho inzu mu mirenge ya Mudende na Nyakiriba.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard avuga ko bashegeshwe cyane n'imigirire nk'iyo aboneraho gusaba abafite amakuru yahakiri imibiri y'ababo kuyigaragaza bagashyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati "Hashyizweho uburyo bwo gutahura amakuru kandi abakigerageza gusibanganya amateka bakora ibikorwa bizimangatanya
ibimenyetso babicikeho kuko ubutabera butazareberera ibikorwa nk'ibyagaragaye
byo kubaka hejuru y'imibiri."
N'ikimenyimenyi ababikoze kuri ubu bari gukurikiranwa n'ubutabera, nk'uko byagarutsweho na Ishimwe Pacifique, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri y’abazize jenoside byahuriranye no
kwibuka Abatutsi bishwe mu cyahoze ari komini Mutura na Rwerere, hashyirwa
indabo ku mva y’urwibutso rwa jenoside rwa Bigogwe aharuhukiye imibiri
y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 9.
Fredy RUTERANA
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru