Yanditswe Apr, 10 2022 18:15 PM | 35,685 Views
Kuri iki Cyumweru, mu
karere ka Gakenke mu gihe hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro
imibiri isaga 300 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rw'Akarere.
Imiri 10 yakuwe mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze itari ishyinguye mu cyubahiro, 4 yabonetse mu mirenge ya Janja, Muhondo na Minazi y'Akarere ka Gakenke, naho 301 yimuwe mu rwibutso rwa Rushashi rwari rutajyanye n’igihe.
Abafite ababo bashyinguwe, bishimira ko baruhukiye ahabesha agaciro.
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Gakenke hari hasanzwe hasyinguwemo imibiri 1571.
Uhagarariye Umuryango Ibuka muri aka karere, Dunia Saadi avuga ko uru rwibutso rukeneye kwagurwa kugira ngo imibiri irushyinguyemo ibungabungwe uko bikwiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko umwaka utaha w’ingengo y’imari, uru rwibutso rw’Akarere ruzagurwa rugashyingurwamo imibiri yo mu zindi nzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi zisigaye muri aka karere, kuko bateganya kuzasigarana rumwe.
Imibiri 4 yabonetse mu karere ka Gakenke yose yabonetse nta makuru atanzwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla asaba abagifite amakuru y’aho abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe kuyatanga nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.
Muri gahunda yo kugabanya umubare w’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, Akarere ka Gakenke kahoze gafite inzubutso 7, ubu kageze kuri eshatu, zishyinguyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 2,288.
Patience ISHIMWE na Ally Muhirwa
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru