Yanditswe Oct, 05 2017 16:03 PM | 5,161 Views
Mu kigo cya gisirikare i Kanombe, hashize ibyumweru 2 hatahuwe icyobo cyarimo imibiri y'abantu 547 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mutabazi Martin wakoraga muri icyo kigo ndetse wahatoterejwe igihe kinini, avuga ko guhera mu mwaka w'1990-1994 hari umubare munini w'abatutsi bazanwaga muri iki kigo bakahicirwa. Iyi mibiri ikaba ibonetse nyuma y'imyaka 23 aba bantu bishwe.
Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro Dr. Jeanne Nyirahabimana avuga ko amakuru atatangiwe igihe ndetse na Martin Mutabazi waharokokeye akaba asanga bibabaje kuba baragaragajwe n'imashini aho kugaragazwa n'abantu.
Iyo mibiri y'abantu 547 yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa 4 mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri i Nyanza Kicukiro ikaba yiganjemo cyane abana n'abagore. Aho iki cyobo cyagaragaye ni ahantu abasirikare bitorezaga kurasa. Aho yashyinguwe mu cyubahiro yahasanze indi mibiri y'abantu basaga ibihumbi 11.
Imyenda abishwe bari bambaye nayo ikaba yarashyizwe hamwe ikaba nayo yazanywe muri urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru