Yanditswe May, 16 2022 15:55 PM | 64,553 Views
Bamwe mu banyamuryango b'amakoperative baravuga ko bagihura n’ibibazo birimo n’inyerezwa ry’umutungo, kandi hakabaho ubwo abawunyereje bakomeza kwidegembya batabiryojwe.
Ubuyobozi bw’Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, bwo buvuga ko bitazigera bibaho ko uwanyereje umutungo wa Koperative
awuheza atabiryojwe.
Mu gihe mu Cyumweru dusoje hasojwe icyumweru cyahariwe amakoperative, ubuyobozi bwa RCA buvuga ko hari byinshi byibanzweho mu cyumweru cyahariwe amakoperative, harimo kureba aho amakoperative ageze no kureba ibibazo birimo ariko no kwishimira ibyo amakoperative amaze kugeraho.
Gusa nubwo hari ibyagiye bihabwa umurongo, kujyeza ubu hari bamwe mu banyamuryango ba za Koperative zitandukanye binubira ko imitungo yabo yanyerejwe, byanamenyekana ntihagire igikorwa kuko habaho ubwo ababikoze cyangwa abafatanyije nabo bikomereza imirimo nk’ibisanzwe ntihabeho kubaryoza ibyo bakoze.
Urugero ni abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative Kodarika Amizero yo mu karere ka Kamonyi, bavuga ko umutungo wa Koperative yabo wanyerejwe bikanemezwa n’abagenzuzi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, kikanasaba ko inzego zibishinzwe zibakurikirana, ariko na n'ubu bamwe muri bo bakaba bakiri mu babayoboye.
Prof Harerimana Jean Bosco Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative avuga ko ibyinshi muri ibyo bibazo bijyenda bikemuka, ndetse agasaba abanyamuryango ba Koperative Kodarika Kwihangana kuko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana.
Kujyeza ubu mu Rwanda habarurwa Koperative 10369 zose
hamwe zikaba zifite abanyamuryango basaga miliyoni 5 n’ibihumbi 200, 52% bakaba
ari abagabo naho 43% bakaba ari abagore.
Yusuf Sindiheba
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru