Yanditswe May, 16 2022 15:55 PM | 65,226 Views
Bamwe mu banyamuryango b'amakoperative baravuga ko bagihura n’ibibazo birimo n’inyerezwa ry’umutungo, kandi hakabaho ubwo abawunyereje bakomeza kwidegembya batabiryojwe.
Ubuyobozi bw’Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, bwo buvuga ko bitazigera bibaho ko uwanyereje umutungo wa Koperative
awuheza atabiryojwe.
Mu gihe mu Cyumweru dusoje hasojwe icyumweru cyahariwe amakoperative, ubuyobozi bwa RCA buvuga ko hari byinshi byibanzweho mu cyumweru cyahariwe amakoperative, harimo kureba aho amakoperative ageze no kureba ibibazo birimo ariko no kwishimira ibyo amakoperative amaze kugeraho.
Gusa nubwo hari ibyagiye bihabwa umurongo, kujyeza ubu hari bamwe mu banyamuryango ba za Koperative zitandukanye binubira ko imitungo yabo yanyerejwe, byanamenyekana ntihagire igikorwa kuko habaho ubwo ababikoze cyangwa abafatanyije nabo bikomereza imirimo nk’ibisanzwe ntihabeho kubaryoza ibyo bakoze.
Urugero ni abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative Kodarika Amizero yo mu karere ka Kamonyi, bavuga ko umutungo wa Koperative yabo wanyerejwe bikanemezwa n’abagenzuzi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, kikanasaba ko inzego zibishinzwe zibakurikirana, ariko na n'ubu bamwe muri bo bakaba bakiri mu babayoboye.
Prof Harerimana Jean Bosco Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative avuga ko ibyinshi muri ibyo bibazo bijyenda bikemuka, ndetse agasaba abanyamuryango ba Koperative Kodarika Kwihangana kuko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana.
Kujyeza ubu mu Rwanda habarurwa Koperative 10369 zose
hamwe zikaba zifite abanyamuryango basaga miliyoni 5 n’ibihumbi 200, 52% bakaba
ari abagabo naho 43% bakaba ari abagore.
Yusuf Sindiheba
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru