AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Imihindagurikire y’ikirere ni imbogamizi ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika - Perezida Kagame

Yanditswe Dec, 08 2022 19:35 PM | 149,665 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga imihindagurikire y’ikirere ari imbogamizi ku iterambere ry’umugabane wa Afurika, ariko yemeza ko abantu badakwiriye gutakaza icyizere kuko uyu mugabane ukize ku bijyanye n’ingufu zisubira.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yageneye abitabiriye ihuriro nyunguranabitekerezo riganirwamo ibibazo bibangamiye Afurika rizwi nka Kusi ideas festival ryaberaga mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Kane. 

Perezida Kagame yagaragaje ko n’ubwo Afurika yugarijwe n’ihindagurika ry’ikirere hari icyizere ko yashobora guhangana n’ingaruka zaryo:

"Imihindagurikie y’ibihe ni ikibazo cy’isi yose, ariko siyansi ibisobanura neza ko bigira ingaruka kuri Afurika mu buryo butangana. Ikibazo giterwa n’ihindagurika ry’ikirere rero ni imbogamizi ku iterambere rya Afurika. Icyakora ntabwo dukwiriye gutakaza icyizere kubera ibi bikurikira: Icya mbere ni uko Afurika ikize ku masoko y’ingufu zisubira bituma umugabane wacu uba inkingi ya mwamba mu gushakira ibisubizo imihindagurikire y’ikirere. Icya kabiri Afurika ifite urubyiruko twiyemeje kandi rufite impano ruri ku isonga mu bikorwa bigamije gutuma aho batuye babasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Icya nyuma ariko cy’ingirakamaro cyane nuko dufite icyerekezo duhuriyeho mu buryo burambye cya Afurika yihagazeho imbere y’ihindagurika ry’ikirere nk’uko bikubiye mu cyerekezo cya Afurika mu 2063.'

Perezida Kagame kandi aomeza avuga ko bigoranye kubona amikoro yo kwifashisha mu guhanga n’ihindagurika ry’ikirere. Bityo ngo ibihugu bisohora ibyuka byinshi bihumanya ikirere bikwiriye kwishyura amafaranga byiyemeje.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo rushyiraho ikigega cyo kurengera ibidukikije, gishyigikira imishinga ya Leta n’iy’abikorera iteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije. Yabijeje ko U Rwanda rwiteguye gusangiza n’ibindi bihugu ibisubizo rwagiye rwishakamo mu guhangana n’iki kibazo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira