Yanditswe Sep, 17 2019 17:24 PM | 12,409 Views
Mu gihe
raporo y’izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu GDP mu gihembwe cya kabiri cya
2019 igaragaza ko umusaruro w’icyayi wagabanutseho 3%, Ikigo gishinzwe guteza
imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kivuga ko
iryo gabanuka ahanini ryatewe n’imvura yabaye nkeya ariko ko nta ngaruka
bizagira ku madovize igihugu cyinjiza.
Icyayi cy’u
Rwanda kiri mu bikunzwe ku rwego mpuzamahanga ku rwego rw’Afurika. Ku isoko rya
Mombasa icyayi cy’u Rwanda ni cyo kimaze kugurwa amafaranga menshi, aho ikilo
cy’icyayi cya Kitabi mu minsi mike ishize cyaguzwe 6.5$ ku bwoko bw’icyayi cya
mbere bwitwa BP1.
Gusa imibare y’Ikigo cy’Igihugu ishinzwe ibarurishamibare igaragaza ko muri rusange umusaruro ukomoka ku buhinzi wiyongereyeho 5%. Umusaruro w’icyayi wo mu gihembwe cya 2 cya 2019.
Umuyobozi Mukuru wacyo, Yusuf Murangwa yagize ati ''Mu buhinzi ibiribwa bisanzwe tujya dukoresha mu ngo zacu byiyongereyeho 4% cyane cyane bitewe n'umusaruro mwiza wabonetse muri Season A muri uyu mwaka kuva mu kwezi kwa 10 kugeza mu kwezi kwa 2, ikawa yiyongereyeho 21% ariko icyayi cyagabanutseho 3%.”
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ibihingwa ngengabukungu muri NAEB, Nkurunziza Issa, avuga ko icyateye iri gabanuka ry’umusaruro w’icyayi, ahanini ari ikirere kitagenze neza.
Yagize ati "Secteur yacu y’icyayi yagize ikibazo kijyanye n’imihindagurikire y’ikirere aho twagize imvura nkeya ugereranyije n’igihembwe kimwe umwaka wa 2018, imvura yagabanutseho 26%, ariko nyuma yaho iyo urebye ukwezi kwa 7 n’ ukwa 8 turangije, umusaruro warazamutseho 44%, ni ukuvuga ngo mu kwezi kwa 6 twagizemo imvura ibi byose rero bikaza bigatuma n’umusaruro ushobora kwiyongera mu mezi akurikiyeho.’’
NAEB itanga icyizere ko amafaranga igihugu cyinjiza aturuka ku cyayi atazagabanuka kubera ingamba zafashwe zizatuma uko byagenda kose umusaruro w’icyayi wiyongera muri uyu mwaka, bityo ntikibure ku iamahanga.
Yakomeje agira ati "Ingaruka zishobora kubaho mu bijyanye n’amafaranga igihugu cyinjije kubera ko tuba twajyanye umusaruro mukeya ariko iyo urebye muri rusange, umusaruro mbumbe w’igihugu tuzagira mu mwaka, turebye n’amezi 8 kuri uyu munsi y’umusaruro tumaze kubona, duhuje ibihembwe icya 1, 2, 3 uyu munsi turimo, aho tumaze kugera uyu munsi umusaruro umaze kuzamukaho 3.5% ku buryo rero nta mpungenge dufite ku bijyanye n’umusaruro. Aho tugomba gukora cyane ni ku isoko kugira ngo ya madevise twifuza kwinjiza nk’igihugu mu buhinzi bw’icyayi dushobore kuba twayageraho.’’
Mu ngamba iki kigo kivuga ko gishyize imbere harimo no kongera ubuso buhingwaho icyayi, gukorera neza imirima y’icyayi, gukoresha ifumbire no kuyigeza ku makoperative y’abahinzi ku gihe, hamwe no kongera inganda zigitunganya.
Mu Rwanda kuri ubu, ubuso buhingwaho icyayi bungana na hegitari ibihumbi 27,112 Ha. Kuva mu kwezi kwa 7 umwaka wa 2018 kugeza mu kwa 7 kwa 2019, mu mahanga hoherejweyo toni ibihumbi 30,500 zinjije amafaranga angana na Miliyoni 83,500 z’amadorali ya Amerika. NAEB ifite intego y’ uko bizageza mu mwaka wa 2024 u Rwanda rwohereza mu mahanga toni ibihumbi 65, zikazinjiza nibura miliyoni 209 z’Amadorali y’Amerika.
Bienvenue Redemptus
Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC
Apr 24, 2024
Soma inkuru
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 22
Apr 20, 2024
Soma inkuru
Bayer Leverkusen yegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona y’u Budage
Apr 14, 2024
Soma inkuru
#Kwibuka30: Arsenal FC na Bayern Munich byafashe u Rwanda mu mugongo
Apr 07, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA
Apr 04, 2024
Soma inkuru
Dr Adel Zrane watozaga muri APR FC yitabye Imana
Apr 02, 2024
Soma inkuru
Uko Tennis yabereye Umulisa Joselyne umuti wamwomoye ibikomere bya Jenoside
Apr 01, 2024
Soma inkuru
Basketball: Amakipe ya APR yatanze Pasika ku bakunzi bayo
Mar 30, 2024
Soma inkuru