Yanditswe Dec, 17 2022 20:50 PM | 206,111 Views
Bamwe mu bakurikirana ibirebana
n’umupira w’amaguru bavuga ko igikombe cy’isi cya 2022 gikomeje kubera mu
gihugu cya Qatar, cyatanze isomo ryuko ikipe yateguye neza ishobora kugera
kure.
Mu mukino uzahuza ikipe y’igihugu y’u Bufaransa n’iya Argentina kuri iki Cyumweru, buri ruhande rwashyizemo imbaraga kugira ngo rwandike amateka mu mupira w’amaguru.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru, imikino yakiriwe n’igihugu cya Qatar uteganijwe kuri iki Cyumweru.
Amakipe azahura mu mukino wa nyuma ariyo Argentine ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Les bleux buri ruhande rwashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo rwegukane icyo gikombe.
Ni igikombe ubufaransa buheruka gutwara mu myaka 4 ishize, naho igihugu cya Argentine cyatsinzwe umukino wa nyuma mu gikombe cy’isi cyabaye mu mwaka w’2014 mu gihugu cya Bresil.
Umunyamakuru w’imikino, Benjamin Gicumbi ukorera B& B Fm Umwezi avuga ko kuri uwo mukino wa nyuma, abakinnyi Lionel Messi na Kylian Mbappe aribo bazaba bahanzwe amaso cyane.
Ku ruhande rw’abakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ikipe baha amahirwe bakurikije uko zagiye zitwara.
Benjamin Gicumbi avuga ko igikombe cy’isi cyari kimaze ukwezi kibera mu gihugu cya Qatar hari byinshi gisigiye abakunzi b’umupira bazahora bibuka.
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa FIFA izaba ihatanira gutwara igikombe cy’isi ku nshuro ya 3 nyuma y’icyo muri 2008 na 2018.
Ni mu gihe ikipe ya Argentine iri ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa FIFA nayo izaba ishaka kwegukana igikombe cy’isi cya 3 nyuma y’icyo mu 1978 n’icyo mu 1986.
Mu muhango uzabanziriza uyu mukino wa nyuma w’ igikombe cy’ isi, kimwe mu biteganijwe nuko hazaririmbwa indirimbo yitiriwe iri rushanwa "Hayya Hayya" (Better Together) indirimbo izaririmbwa n’itsinda ririmo umuhanzi Aisha ndetse na Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria.
Carine Mutoni
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru