AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Imirimo yo gutunganya aho abantu bazajya baruhukira mu Mujyi wa Kigali igeze he?

Yanditswe Jun, 16 2020 10:06 AM | 29,255 Views



Umujyi wa Kigali uratangaza ko ibikorwa byo gutunganya ahantu hagenwe ko abantu bazajya baruhukira birimbanyije, aho hamwe hari gutungwanywa ahandi aho imirimo itaratangira ngo haracyashakwa ba  rwiyemezamirimo bahatunganya. Ni mu gihe bigaragara ko hamwe na hamwe imirimo yo gutunganya bene aha hantu igenda biguruntege. 

Nubwo umujyi wa Kigali uza ku isonga mu mujyi yuje amafu, isuku n’umutekano bamewe mu bawutuye bemeza ko hakiri ikibazo cyo kubona ahantu hahagije abantu bashobora kuruhukira huje amahumbezi.

Ibi kandu biravugwa mugihe hari imishinga itandukanye yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu  bice binyuranye by'Umujyi wa Kigali, aho bitanga icyizere ko mu myaka iri imbere isura y’uyu mujyi izahinduka.

Rwandex ahahoze hari inganda igice kinini cyaho kirimo gushyirwamo ubusitani aho imirimo y'icyiciro cya 1 igeze ku kigero cya 89%.Ubu hari ahazajya hatangirwa service z’ikoranabuhanga ubwihereho n’ubusitani bwiganjemo ibiti bigenda bicika mu Rwanda.

Birakwiye Toussaint uyobora ihuriro ry'abahoze mu ngabo z'u Rwanda itunganya aha hantu, asobanura imiterere y’aha hantu mu minsi iri imbere.

Nyandungu ni ahandi hantu hashobora guhindura burundu isura y’umujyi wa Kigali. Gusa imirimo yo kubaka iyi pariki y'ubukerarugendo ku buso bungana na hegitari 130 igeze ku kigero cya 23% gusa.

Ni umushinga urimo gushyirwa mu bikorwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA ku bufatanye n'umujyi wa Kigali, ubusanzwe ni umushinga byari biteganyijwe ko uzarangira muri uyu mwaka wa 2020.

Ubuyobozi bwa REMA buhatunganya ntibwifuje kugira icyo buvuga kuri uyu mushinga  gusa  umujyi wa Kigali uvuga ko uzarangira umwaka utaha mu kwa 9. Uyu mushinga ukazarangira utwaye miriyari 5 na miliyoni 200.

Umujyi wa Kigali uvuga ko hari imishinga itandukanye ihari izaba igisubizo ku bifuza kubona aho baruhukira, aho hari imwe yatangiye gukorwa indi ikaba itarabona ba rwiyemezamirimo.

Umuyobozi ushinzwe imitunganyirize y'Umujyi wa Kigali, Muhirwa Solange, avuga ko muri iyo mishinga harimo uwa Nyandungu Eco Tourism Park, uwa Rwandex ahahoze inganda, uwa Kimicanga ndetse n'ahazwi nka Meraneza.

Gusa, nubwo izi ngamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa bisa naho hakiri igihe kugirango umujyi ugire ahantu hahagije aho abantu bagomba kuruhukira na cyane ko  hari ahamaze igihe harimuwe abaturage ariko kugeza ubu hakiri amashyamba gusa, ataratunganywa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira