Yanditswe Oct, 25 2022 18:52 PM | 118,409 Views
Nyuma y’amezi 2 imirimo yo kubaka sitade Amahoro itangiye, inzego bireba zirizeza abakunzi ba siporo n’Abanyarwanda bose
muri rusange ko mu myaka ibiri iri imbere iyi stade izatangira kwakira ibirori
n’imikino itandukanye y’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga nkuko biteganyijwe
muri uyu mushinga.
Mu kibanza cya Sitade Amahoro i Remera imirimo y’ubwubatsi irarimbanyije, amajwi y’imashini kabuhariwe z’ubwubatsi zifasha abakozi kwihutisha imirimo niyo yumvikana muri iki cyanya.
Imirimo nyirizina yo kubaka iyi sitade yatangiye tariki 31 Kanama uyu mwaka ikaba igeze ku 8% ariko intego ikaba ari uko muri 2024 izaba yuzuye ndetse igatangira gukoreshwa ari yo mpamvu hashyizweho ingamba zihariye zo kwihutisha imirimo.
Abafite imirimo itandukanye mu bwubatsi bwa
sitade Amahoro ngo kuri bo ni ishema rikomeye n’amateka yo kugira uruhare mu
iyubakwa rya sitade nkuru y’igihugu.
Uretse gukoresha abanyarwanda ku kigeranyo
cya 90%, umushinga wo kubaka sitade Amahoro ni isoko rikomeye ku nganda
z’imbere mu gihugu n’abafite ibirombe bya kariyeri n’imicanga, ibintu
abashinzwe imyubakire y’iyi sitade bemeza ko nabyo bibafasha kwihutisha imirimo.
Sitade Amahoro izaba ifite umuzenguruko wa
metero 800 n’uburebure bwa metero 30 utabariyemo igisenge ikazaba igeretse
incuro 5, ni ukuvuga etage 5.
Eng. Haruna Nshimiyimana wo mu kigo cy’igihugu cy’imyubakire ari nawe ukuriye uyu mushinga ashimangira ko iyi sitade izaba yujuje ibipimo byose bya sitade mpuzamahanga.
Avuga kandi ko n’ikibuga
nyirizina nacyo cyubatswe bundi bushya.
Sitade Amahoro kandi izaba ifite imiryango n’ibyumba by’ubucuruzi bizakoreramo za resitora, amaduka n’ibindi bizatuma ikorerwamo no mu gihe nta mikino yahabereye.
Uretse sitade nini ifite ikibuga
kizajya kiberaho imikino y’umupira w’amaguru, Rugby no gusiganwa ku maguru ku
ruhande hazubakwa inzu y’imikino y’abafite ubumuga ndetse na sitade ntoya
y’imikino y’amaboko, umushinga wose uzatwara miliyoni hafi 165 z’Amadorali ya
Amerika.
Divin Uwayo
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru