Yanditswe Oct, 25 2022 18:52 PM | 119,153 Views
Nyuma y’amezi 2 imirimo yo kubaka sitade Amahoro itangiye, inzego bireba zirizeza abakunzi ba siporo n’Abanyarwanda bose
muri rusange ko mu myaka ibiri iri imbere iyi stade izatangira kwakira ibirori
n’imikino itandukanye y’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga nkuko biteganyijwe
muri uyu mushinga.
Mu kibanza cya Sitade Amahoro i Remera imirimo y’ubwubatsi irarimbanyije, amajwi y’imashini kabuhariwe z’ubwubatsi zifasha abakozi kwihutisha imirimo niyo yumvikana muri iki cyanya.
Imirimo nyirizina yo kubaka iyi sitade yatangiye tariki 31 Kanama uyu mwaka ikaba igeze ku 8% ariko intego ikaba ari uko muri 2024 izaba yuzuye ndetse igatangira gukoreshwa ari yo mpamvu hashyizweho ingamba zihariye zo kwihutisha imirimo.
Abafite imirimo itandukanye mu bwubatsi bwa
sitade Amahoro ngo kuri bo ni ishema rikomeye n’amateka yo kugira uruhare mu
iyubakwa rya sitade nkuru y’igihugu.
Uretse gukoresha abanyarwanda ku kigeranyo
cya 90%, umushinga wo kubaka sitade Amahoro ni isoko rikomeye ku nganda
z’imbere mu gihugu n’abafite ibirombe bya kariyeri n’imicanga, ibintu
abashinzwe imyubakire y’iyi sitade bemeza ko nabyo bibafasha kwihutisha imirimo.
Sitade Amahoro izaba ifite umuzenguruko wa
metero 800 n’uburebure bwa metero 30 utabariyemo igisenge ikazaba igeretse
incuro 5, ni ukuvuga etage 5.
Eng. Haruna Nshimiyimana wo mu kigo cy’igihugu cy’imyubakire ari nawe ukuriye uyu mushinga ashimangira ko iyi sitade izaba yujuje ibipimo byose bya sitade mpuzamahanga.
Avuga kandi ko n’ikibuga
nyirizina nacyo cyubatswe bundi bushya.
Sitade Amahoro kandi izaba ifite imiryango n’ibyumba by’ubucuruzi bizakoreramo za resitora, amaduka n’ibindi bizatuma ikorerwamo no mu gihe nta mikino yahabereye.
Uretse sitade nini ifite ikibuga
kizajya kiberaho imikino y’umupira w’amaguru, Rugby no gusiganwa ku maguru ku
ruhande hazubakwa inzu y’imikino y’abafite ubumuga ndetse na sitade ntoya
y’imikino y’amaboko, umushinga wose uzatwara miliyoni hafi 165 z’Amadorali ya
Amerika.
Divin Uwayo
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
3 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
4 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru