Yanditswe Jul, 29 2022 15:27 PM | 54,999 Views
Imiryango igera ku 1000 ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe yo mu karere ka Nyagatare, irishimira ko igiye guca ukubiri n’umwijima nyuma yo guhabwa amashanyarazi akoresha ingufu z’imirasire y’izuba.
Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye
bw’Akarere ka Nyagatare n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Banki y’u
Rwanda Itsura Amajyambere, hamwe na Company yitwa Crystal Ventures.
Imiryango 1000 ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe niyo yagejejweho ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba, ariko kikaba ari igikorwa gikomeje kuko no mu minsi yashize hari indi miryango isaga 1000 nayo yacaniwe nk’uko byasobanuwe na Matsiko Gonzague, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Umujyanama muri Ministeri y’Ibikorwaremezo ukuriye ibikorwa bya Tekinike, Jane Cesar avuga ko batazahwema gushyigikira ibikorwa bitandukanye byo kwegereza abaturage ingufu z’amashanyarazi hagamijwe kugera ku ntego y’uko mu mwaka wa 2024 ingo zose mu Rwanda zizaba zacaniwe.
Akarere ka Nyagatare kamaze kugera ku kigero kirenze 60% ku bijyanye n’abacaniwe biciye mu muyoboro mugari w’amashanyarazi asanzwe, naho imiryango irenga10000) imaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya icuraburindi ngo hatangijwe gahunda ya Cana Challenge igirwamo uruhare n’abafatanyabikorwa batandukanye, akaba ari muri urwo rwego Akarere ka Nyagatare kashyikirijwe na Crystal Ventures na Banki y’u Rwanda Itsura amajyambere(BRD) Cheque ya miliyoni 15 kugira ngo hacanirwe ingo 1000.
Amakuru dukesha Minisiteri y’ibikorwa remezo ni uko ibikorwa nk’ibi
birimo gukorwa mu turere tugera kuri 24 tw’u Rwanda.
ALINATWE Josué
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru