Yanditswe Jul, 03 2022 18:21 PM | 123,259 Views
Mu karere ka Muhanga imiryango 30 niyo yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu mwaka wa 2021-2022, hakaba harimo n’inzu zubatswe mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abagezweho n’iyi nkunga bavuga ko basa nk’abatangiye ubuzima bushya.
Uhagaze hanze ubona ari isakaro rizima nk’andi mategura asakajwe na benshi mu mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Kanyinya, ariko mu nzu imbere ni ho ubonera ikibazo nyakuri cy’uyu mukecuru Mukamudenge Doroteya.
Ubu akanyamuneza ni kose haba kuri uyu mukecuru n’abaturanyi bari bamaze igihe bahangayikishijwe n’imiturire mibi y’umuturanyi.
Ni nyuma yo gushyikira inkunga Mukamudenge Doroteya yagenewe n’uruganda LTM rutunganya amabuye y’agaciro rukorera muri iyu Murenge wa Muhanga.
Ubuyobozi bw’Akagari butangaza ko mu minsi mike uyu mukecuru agiye
gutuzwa neza cyane ko bari barazitiwe no kubura ibikoresho by’ubwubatsi.
Ubuyobozi bw’uruganda LTM buvuga ko nyuma yo gukora no kunguka bwatangiye kunganira Leta mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage. Butangiriye kuri Mukamudenge Doroteya ariko iyi ni gahunda isanzwe mu zindi nzego zireba ubuzima bw’abaturage.
Umubyeyi Pascaline ni umwe mu bayobozi ba LTM.
Inkunga yatanzwe kuri Mukamudenge Doroteya irabarirwa agaciro ka milioni y’amafaranga y’amanyarwanda.
Ubutumwa bw’umwihariko ku barokotse jonoside yakorewe abatutsi, ubuyobozi
bwa LTM buvuga ko ari ubwo gukomera no kumva ko leta n’abafatanyabikorwa bafite
imibereho yabo mu nshingano.
Mu karere ka Muhanga kuri iyi nshuro ya 28 mu minsi 100 yo kwibuka yaranzwe n’ibikorwa bwo gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, ku bufatanye n’ibigo cyangwa imiryango mfatanyabikorwa.
Abagezweho n’ubu bufasha mu bihe bitandukanye bagaragaza ko ubuzima busa n’ubwabaye bushya.
Kugeza
ubu imibare igaragaza ishusho ngari y’ibikorwa byakozwe muri iyi minsi ijana yo
kwibuka iracyakusanywa ariko raporo y’Akarere ka Muhanga mu cyumweru
kibanziriza gahunda yo kwibuka irerekana imiryango 171 irimo 86 yahawe imibyizi
mu buhinzi, 36 yahawe ibiribwa, 46 yahawe ubufasha buri mu rwego rw’ubwubatsi.
Mu karere ka Muhanga uyu mwaka hubatswe inzu 30 hasanwa enye mu gihe hari habaruwe 387 zikeneye gusanwa.
Alexis Namahoro
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru