Yanditswe Dec, 02 2022 19:02 PM | 240,209 Views
Imiryango 52 igituye mu birwa biri mu kiyaga cya Ruhondo mu karere ka Musanze, iravuga ko imaze imyaka irenga 8 yizezwa kwimurwa ariko amaso yaheze mu kirere.
Bavuga ko inzu batuyemo zishaje zimwe zenda kubagwira uko bangiwe no kuvugurura.
Twifashishije ubwato bwa Police y'u Rwanda, duhagurutse kumwaro w’ikiyaga cya Ruhondo mu Murenge wa Remera twerekeza ku birwa biherereye mu Murenge wa Gashaki.
Ibirwa 3 aribyo Cyamukira, Mwegerera na Kapyisi nibyo bigituwe.
Abahatuye bagaragaza ko inzu zabo zishaje cyane, kandi bamaze imyaka myinshi bizezwa kwimurwa.
Aba baturage bifuza ko bakwimurwa, bagatuzwa neza.
Imibereho y’abatuye kuri ibi birwa ishingiye ku buhinzi no kujya guca inshuro imusozi bifashishije ubwato.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier yizeza aba baturage ko inzego zitandukanye zigiye kuganira ku buryo bakwemererwa kuvugurura inzu zabo mu gihe bategereje kwimurwa.
Kugeza ubu imiryango 112 niyo yamaze kwimurwa mu birwa bya Ruhondo ituzwa mu midugudu ya Murora na Ruhasa, ubu hasigayeyo imiryango 52 nayo itegereje kwimurwa.
Robert Byiringiro
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru