Yanditswe Dec, 02 2022 19:02 PM | 239,834 Views
Imiryango 52 igituye mu birwa biri mu kiyaga cya Ruhondo mu karere ka Musanze, iravuga ko imaze imyaka irenga 8 yizezwa kwimurwa ariko amaso yaheze mu kirere.
Bavuga ko inzu batuyemo zishaje zimwe zenda kubagwira uko bangiwe no kuvugurura.
Twifashishije ubwato bwa Police y'u Rwanda, duhagurutse kumwaro w’ikiyaga cya Ruhondo mu Murenge wa Remera twerekeza ku birwa biherereye mu Murenge wa Gashaki.
Ibirwa 3 aribyo Cyamukira, Mwegerera na Kapyisi nibyo bigituwe.
Abahatuye bagaragaza ko inzu zabo zishaje cyane, kandi bamaze imyaka myinshi bizezwa kwimurwa.
Aba baturage bifuza ko bakwimurwa, bagatuzwa neza.
Imibereho y’abatuye kuri ibi birwa ishingiye ku buhinzi no kujya guca inshuro imusozi bifashishije ubwato.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier yizeza aba baturage ko inzego zitandukanye zigiye kuganira ku buryo bakwemererwa kuvugurura inzu zabo mu gihe bategereje kwimurwa.
Kugeza ubu imiryango 112 niyo yamaze kwimurwa mu birwa bya Ruhondo ituzwa mu midugudu ya Murora na Ruhasa, ubu hasigayeyo imiryango 52 nayo itegereje kwimurwa.
Robert Byiringiro
Byinshi kuri Dr Ngabonziza wavumbuye ubwoko bushya bw'igituntu
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Abahinga mu cyanya cya Nasho bahangayikishijwe n’ikibazo cy'imvubu zibonera
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga Kongo ubwayo ariyo ikwiye gukemura ibibazo ifite
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bwo kwemera icyaha basabye bagenzi babo kub ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Muhanga bemeye kwita ku mutekano w’ikiraro gishya kibahuza n’abo muri Gaken ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Umuryango mpuzamahanga wongeye gusabwa kurwanya imvugo zimakaza urwango
Jan 27, 2023
Soma inkuru