Yanditswe Oct, 29 2021 16:42 PM | 128,768 Views
Imiryango 67 yo mu karere ka Nyagatare yari ifite inzu zigasenywa n’ibiza, yashyikirijwe inkuga y’ibikoresho by'ibanze birimo amabati, imisumari n'ibindi na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.
Aba baturage bibukijwe ko bagomba kujya bazirika inzu ndetse bakanatera ibiti, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zo gusenyerwa n’ibiza by’imvura.
Imibare itangwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi igaragaza ko mu karere ka Nyagatare imiryango igera ku 142 ariyo yahuye n’ikibazo cy’inzu zangijwe n’ibiza, ariko imiryango 67 muri yo niyo yasenyewe bikomeye ari nayo yahawe ibyo bikoresho by’ibanze byo kwifashisha mu kongera kubaka.
Buri muryango wahawe amabati 30, imisumari ndetse n’imikwege yabugenewe yo kuzirika ibisenge.
Mu bukangurambaga bugamije gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yavuze ko abaturage bakwiye kwita ku kuzirika ibisenge.
Bamwe mu baturage basenyewe n’ibiza bahawe iyi nkunga bavuga ko basigaranye umukoro wo gushyira mu bikorwa ibisabwa byose ku nzu zabo.
Ku ruhande rw'abo ibiza by’imvura yaguye mu minsi ishize ikabangiriza imyaka mu mirima yabo, Minisitiri Kayisire avuga ko bahabwa imbuto yo guhinga mu gihe ari ngombwa bakaba ngo banatabarwa bahuye n’ikibazo cy’inzara.
Mu minsi ishize mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyagatare ibiza by’imvura byangije imitungo y’abaturage irimo ibihingwa bitandukanye, ahabarurwa hegitari 900 z’imyaka yangijwe n'aho inzu zasenyutse zo ni 142.
Ngoga Julius
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru