AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Imishinga 37 ya miliyari 201 yaradindiye- Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta

Yanditswe May, 12 2022 20:29 PM | 107,945 Views



Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye mu kwezi kwa 6 umwaka wa 2021 yerekana ko inzego zigenzurwa zikwiye kumvira inama zigirwa n’uru rwego kuko igipimo cyo kudashyira mu bikorwa inama zitangwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta cyamamutseho 2% hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.

Raporo yagaragarijwe Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ni iyasuzumye ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka warangiye ku itariki 30 kamena 2021. 

Muri mwaka wa 2021 hasuzumwe imishinga 68, ibigo byo ku rwego rw’igihugu 8, minisiteri 8, ibigo bya Leta 10 bikora ubucuruzi. 

Iyi raporo yagenzuye muri rusange ibigo n’inzego za leta bigera kuri 206 aho raporo zagenzuwe zari zifite agaciro miliyari 3.562, mu gihe mu mwaka wa 2019/2020 hari hagenzuwe ibigo nínzego za leta 175 na raporo zifite agaciro ka  miliyari 2.793.  

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis avuga ko hari impinduka zigenda zigaragara mu bijyanye n'ikoreshwa ry'amafranga igihugu kigenera inzego zacyo n’ubwo hari ahagikeneye kongerwa imbaraga cyane ko hari ibigo bikunze kugaruka inshuro nyinshi muri raporo ko byakoreshejwe umutungo wa Leta nabi.

Ku birebana no gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, bigaragara ko nta mpinduka nini yabaye kuko nko mu mwaka wa 2020 inama zashyizwe mu bikorwa burundu zari ku gipimo cya 47% na ho mu mwaka wa 2021 byari ku mpuzandengo ya 48%. Inama zashyizwe mu bikorwa igice muri iyi myaka 2 kandi byavuye ku gipimo cya 19 bigera kuri 16%; ni mu gihe igipimo cy’inama zitashyizwe mu bikorwa na gato cyamutse kuko cyavuye kuri 34% muri 2020 bigera ku gipimo cya 36% mu mwaka wa 2021.

Intumwa za rubanda zibaza igihe ibigo bya leta byinshi bishobora gucunga neza imari y’igihugu bidakora amakosa anyuranye atuma bahora bahamagazwa.

Muri gahunda yo gusuzuma imishinga igamije guhindura ubuzima bw’abaturage nk’uko bikubiye muri gahunda yo kwihutisha iterambere(NST1) izageza mu mwaka wa 2024, raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko imishinga 37 ifite agaciro ka miliyari 201 yadindiye harimo imishinga 25 ifite agaciro ka miliyari 89.9 yabonywe mu bugenzuzi bwa 2021 n'indi mishinga 12 y’agaciro ka miliyari 111 yagaragajwe muri raporo zo mu myaka nibura 6 yabanje.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire yibutsa abayobozi b’inzego za Leta gukurikiza inama bahabwa kuko hari ibigo n’inzego za Leta babishoboye.

Biteganyijwe nyuma yo gushyikirizwa raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y'umwaka warangiye tariki 30/06/2021, komisiyo y’umutwe w'abadepishe ishinzwe kugenzura imikoreshereze yúmutungo by’igihugu izwi nka PAC izatumiza buri rwego rwagaragayeho imicungire mibi y’umutungo w’igihugu kuza gutanga ibisobanuro mu magambo; ubusanzwe urwego rwagize amanota ari munsi ya 60% ni rwo rujya gutanga ibisonuro mu nteko.


Jean Claude MUTUYEYEZU 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira