Yanditswe Dec, 08 2021 20:31 PM | 55,628 Views
Imishinga 4 y’urubyiruko igiye guhabwa igishoro cya miliyoni
10 kuri buri umwe binyuze muri gahunda ya iAccelerator, y’umuryango Imbuto
foundation.
Kuri uyu wa Gatatu umuryango Imbuto Foundation watangije ku
mugaragaro icyiciro cya kane cy’amarushanwa azwi nka iAccelerator, ahuza
urubyiruko rufite imishinga irimo udushya dusubiza ibibazo by’urubyiruko ku
bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ubuzima bwo mu mutwe.
Kuri iyi nshuro imishinga izahatana igomba kuba ifite umwihariko wo kugeza ku rubyiruko rufite ubumuga amakuru n’ubumenyi kuri serivisi n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe no kurwanya akato gakorerwa abashaka ubufasha.
Umuyobozi wungirije w’umuryango Imbuto Foundation Geraldine Umutesi avuga ko kudaheza n’umwe ari rimwe mu mahame y’ingenzi uyu muryango ugenderaho.
Bamwe mu rubyiruko rwo muri Kaminuza y’u Rwanda muri koleji y’ubuvuzi, bari mu biteguye guhatana muri aya marushanwa.
Giraneza Uwantege Christelle, ni umwe mu batsinze mu cyiciro cya 2 cy’amarushanwa ya iAccelerator muri 2019 maze we na bagenzi be bahabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nk’igishoro.
Avuga ko kwigirira icyizere mu gahanga ibishya bisubiza ibibazo urubyiruko rufite, ari byo bituma witwara neza muri iri rushanwa.
Umuryango Imbuto Foundation uvuga ko wishimira uburyo urubyiruko rugaragaza ubushake bwo kwikemurira ibibazo binyuze muri iyi gahunda ya iAccelerator, dore ko mu nshuro eshatu ziheruka hakiriwe imishinga isaga ibihumbi bitanu.
Kuri iyi nshuro ya kane kwiyandikisha muri aya marushanwa bizamara ukwezi mbere y’uko tariki 28 Mutarama umwaka utaha hamenyekana imishinga 4 yatsinze, aho buri mushinga uzahabwa ibihumbi 10 by’amadorali, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru