AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imishinga 4 y’urubyiruko igiye guhabwa igishoro cya miliyoni 10 Frw

Yanditswe Dec, 08 2021 20:31 PM | 55,628 Views



Imishinga 4 y’urubyiruko igiye guhabwa igishoro cya miliyoni 10 kuri buri umwe binyuze muri gahunda ya iAccelerator, y’umuryango Imbuto foundation.

Kuri uyu wa Gatatu umuryango Imbuto Foundation watangije ku mugaragaro icyiciro cya kane cy’amarushanwa azwi nka iAccelerator, ahuza urubyiruko rufite imishinga irimo udushya dusubiza ibibazo by’urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ubuzima bwo mu mutwe.

Kuri iyi nshuro imishinga izahatana igomba kuba ifite umwihariko wo kugeza ku rubyiruko rufite ubumuga amakuru n’ubumenyi kuri serivisi n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe no kurwanya akato gakorerwa abashaka ubufasha.

Umuyobozi wungirije w’umuryango Imbuto Foundation Geraldine Umutesi avuga ko kudaheza n’umwe ari rimwe mu mahame y’ingenzi uyu muryango ugenderaho.

Bamwe mu rubyiruko rwo muri Kaminuza y’u Rwanda muri koleji y’ubuvuzi, bari mu biteguye guhatana muri aya marushanwa.

Giraneza Uwantege Christelle, ni umwe mu batsinze mu cyiciro cya 2 cy’amarushanwa ya iAccelerator muri 2019 maze we na bagenzi be bahabwa miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nk’igishoro.

Avuga ko kwigirira icyizere mu gahanga ibishya bisubiza ibibazo urubyiruko rufite, ari byo bituma witwara neza muri iri rushanwa.

Umuryango Imbuto Foundation uvuga ko wishimira uburyo urubyiruko rugaragaza ubushake bwo kwikemurira ibibazo binyuze muri iyi gahunda ya iAccelerator, dore ko mu nshuro eshatu ziheruka hakiriwe imishinga isaga ibihumbi bitanu.

Kuri iyi nshuro ya kane kwiyandikisha muri aya marushanwa bizamara ukwezi mbere y’uko tariki 28 Mutarama umwaka utaha hamenyekana imishinga 4 yatsinze, aho buri mushinga uzahabwa ibihumbi 10 by’amadorali, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage