Yanditswe Dec, 08 2021 17:19 PM | 39,774 Views
Abaturage bivuriza ku bitaro bya Gatunda mu karere ka Nyagatare, bavuga ko bishimira serivisi z’ubuvuzi bahabwa n'ibi bitaro aho kuri ubu bemeza ko byabaruhuye ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza, bagashimira umukuru w’igihugu wabibahaye.
Abatuye mu Mirenge ya Gatunda, Karama, Kiyombe, Rukomo, Mimuri ndetse na Mukama nibo by'umwihariko bagenerwa serivisi z’ubuvuzi zitangirwa muri ibi bitaro bya Gatunda.
Ibi bitaro byuzuye muri Gicurasi 2020 bitahwa ku mugaragaro tariki 4 Nyakanga uwo mwaka.
Ubu hashize umwaka n’amezi atanu abaturage babyivurizaho, aho mu buhamya bwabo bumvikanisha imvune bahuraga nazo zo gushaka aho bivuriza handi kandi kure mbere y’uko ibi bitaro babyubakirwa.
Kuri ubu bishimira ko baciye ukubiri nizo mvune z'urugendo, bakanashimira Perezida Paul Kagame wabahaye ibi bitaro.
Abivuriza kuri ibi bitaro biherereye mu kagari ka Nyamikamba mu Murenge wa Gatunda, bahabwa serivise z’ubuvuzi zirimo nko kuvura indwara z’abana, amaso, amenyo, ububyaza n'izindi zitandukanye.
Umuyobozi mukuru w'ibi bitaro, Dr. Ngabonziza Isaah avuga ko kugeza ubu umubare w’abarwayi bakira utararenga ubushobozi bw’ibitaro, ndetse ko hanatewe intambwe igaragara mu kongera umubare w'abaganga
Abagenerwa serivisi z’ubuvuzi, ni abaturage bagera ku bihumbi 200 baturuka mu bigo nderabuzima umunani.
Kubera umubare w'aba bantu utari muke, hari
n’abandi baturage bateye imboni amahirwe y’ubucuruzi aboneka muri aka gace bahashora
imari yabo, bivuze ko isura y'aho ibi bitaro iri irimo kugenda
ihinduka
Imirimo
yo kubaka ibi bitaro bya Gatunda yatangiye tariki 23 Gicurasi 2017, bikaba
byaruzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda
asaga miliyari eshanu.
Maurice Ndayambaje
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru