AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Impirimbanyi zirashima uko Leta irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe May, 01 2022 17:58 PM | 70,121 Views



Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zirashima umuhate wa leta wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, ariko bagasaba umuryango nyarwanda kudaha akato no gutererana uwatinyutse kugaragaza ko yakorewe iri ihohoterwa.

Benshi mu baharanira uburenganzira bw’abagore bagaragaza ko nubwo hari ibyakozwe mu gutinyura abagore n’abakobwa kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahura naryo, hakiri urugendo cyane cyane kuburyo bakirwa n’umuryango nyarwanda iyo batinyutse kubivuga.

Mukiga Annet uharanira uburenganzira bw'abagore yagize ati "Nishimira ko abagore n'abakobwa barimo gutinyuka bakavuga kuko bituma ikibazo kimenyekana, ariko binatuma hafatwa ibisubizo byiza byafatwa ibyo ni byiza ariko haracyari ikibazo cy'uburyo sosiyete y’u Rwanda yakira umuntu wavuze ko yahohotewe."

Nsanga Sylvie, impirimbanyi y’uburenganzira bw’umugore n’umwana ati "Abantu bajijutse barimo kurikorerwa ariko n'abakora iki cyaha barajijutse, rero bamaze ku bikora bakora ibishoboka byose, uwabikorewe ntavuge rimwe na rimwe bakamugira imbata kugira ngo atavuga, rero kugira ngo babivuge ni uko bagira ahantu heza ho kubivugira."

Muhagaragara iri hohoterwa rishingiye ku gitsinda harimo no mu kazi, aho abarikora bitwaza ububasha bafite kubo bakoresha cyangwa bakuriye, abaharanira uburenganzira bw’abagore bagira inama abagore kutihanganira ubu bwoko bwihohoterwa.

Ubwo yari mu nama nkuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahereye ku rugero rw’ibibazo byavuzwe muri Miss Rwanda mu minsi ishize, yasabye abagore n’abakobwa n'abandi muri rusange gutinyuka kuvuga ihohoterwa bahura naryo, no kugira uruhare mu kuryirinda ndetse asaba abayobozi kwirinda kwitaza ububasha bafite mu kazi bagakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore.

"Kiriya kintu kitwa ngo ni organization ireba uburanga bw’abantu cyabayeho gute? nta mategeko kigira, ntikigira abagikurikirana? ngo umuntu yihangiye umurimo agahuza abakobwa akabashukisha utuntu mbere y'uko abacuruza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha aba bana bacu rero bagomba kugira umuco wo kubyanga bakagira n'umuntu babibwira nkuko uwo yamenyekanye mu bantu 10 barenga bagiye babikorerwa, havuyemo umuntu umwe arabyanga ariko yabyanga bakamureba igitsure bakamubwira ko bashobora no kumwima ibyo yakagombye kuba abona, ariko ibyo bijyanye no mu kazi muri za minisiteri mu bigo byacu bisanzwe harimo icyo kintu cyo kuzamura abantu mu ntera ngo ni uko umuntu yabanje ku… ubwo murabyumva simvuga ibirenze ibyo, nko mu gisirikare umuntu akazamurwa mu ntera kuko hari abantu bo hejuru ugomba gufata neza."

Perezida wa Repubulika kandi yashimangiye ko Leta itazihanganira uwariwe wese uzijandika mu bikorwa nk'ibi, asaba inzego zibishinzwe gushyira imbaraga mu kubashaka no kubahana, asobanura ko ntacyo umugore asabwa ngo ahabwe uburenganzira bwe.

Mu nama nkuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu,  Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye inzego zishinzwe ubutabera kubaka ubunyamwuga ku buryo abantu batazajya batinya gutanga ibirego bumva ko uwo barega ariwe baregera.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage