Yanditswe Nov, 19 2021 09:58 AM | 100,705 Views
Mu gihe kuri uyu wa Gatanu ku rwego rw’igihugu hizihizwa umunsi wahariwe abasora, abasesengura ibirebana n’ubukungu basanga kuba igihugu kigeze kuri 67% cy’ihaza mu ngengo y’imari, ari intambwe ikomeye bitewe n'uko imisoro ariyo soko y’amafaranga igihugu kiba cyizeye gukoresha bityo kikagera ku ntego yo kwigira.
Insanganyamatsiko irahamagarira buri wese gufatanya kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haragaragara ikorwa ry’imihanda mu bice binyuranye, ikwirakwiza ry’amashanyarazi, amazi, imiyoboro ya internet n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye bimaze kurangira kubakwa nk’ibitaro, amashuri n’ibindi.
Ikorwa ry’ibyo bikorwa remezo rinatanga akazi kuri benshi bishimira uburyo amafaranga bahembwa abunganira mu mibereho yabo ya buri munsi.
Hari abacuruzi bemeza ko batinubira gusora bitewe n’akamaro babibonamo, gusa ngo bafite ikibazo cya internet cyangwa murandasi igenda nabi ikabicira akazi bigatuma babihanirwa cyangwa bakabura abakiriya.
Mu ngengo y’imari ya 2021 / 2022 isaga Miliyari ibihumbi 3,800, igice cyayo kingana na 67% kizava imbere mu gihugu.
Impuguke mu bukungu, Straton Habyalimana avuga ko kugira ngo igihugu kigere ku ntego yo kwigira, bigisaba kwihaza ku ngengo y’imari aho gutegereza inkunga n’imfashanyo z’amahanga.
Kwizera Bosco
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru