AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Impuguke mu bukungu zivuga ko gukoresha ifaranga rimwe muri EAC byafasha mu kubaka ubukungu butajegajega

Yanditswe Dec, 03 2022 19:18 PM | 271,030 Views



Impuguke mu bukungu zivuga ko gukoresha ifaranga rimwe mu bihugu bihuriye mu Muryango w'Afurika y'Iburasirazuba byafasha mu kubaka ubukungu butajegajega mu karere.

Ibi biravugwa mu gihe ubunyamabanga bukuru bw'uyu muryango buvuga ko inzego zitandukanye muri uyu muryango zirimo gukora ibishoboka byose kugirango gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe igerweho vuba bishoboka.

Gushyiraho ifaranga rimwe (Monetary Union) mu muryango w'Afurika y'iburasirazuba ni inkingi ya 3 imwe mu nkingi 4 z'uyu muryango mu rugendo rwerekeza ku kwihuza nyako kw'ibihugu biwugize.

Teddy Kaberuka ni impuguke mu bukungu avuga ko "Mpereye ku rugero rworoshye, iyo uvuye mu Rwanda ugiye muri Kenya ugiye kurangura ibintu muri Kenya, amanyarwanda ufite ubanza kuyavunja mu madorari, wagera muri Kenya ugafata amadorari ukayavunjisha mu mashiringi yo muri Kenya, urumva ko uko uva mu ifaranga rimwe ujya mu rindi niko ugenda utakaza agaciro k'amafaranga wari ufite bigatuma uhaha uhenzwe. Ni kimwe n'umunya Kenya iyo aje mu Rwanda abanza kuyashyira mu madorari akayashyira mu manyarwanda ageze inaha bigatuma haba ibihombo hagati y'ibihugu."

Umuyobozi Mukuru wa Afri-Global Cooperation Programme, ikigo gihuza abashoramari n'abafite ibitekerezo by'imishinga, Shyaka Michael Nyarwaya, asanga gukoresha ifaranga rimwe mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba bifite inyungu nyinshi mu bucuruzi.

Ku rundi ruhande bivugwa ko hari itsinda ry'abatekenisiye ryatanze inama z'uko uyu mushinga wo gushyiraho ifaranga rimwe mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba wazashyirwa mu bikorwa muri 2031 mu gihe byari biteganyijwe ko utazarenza muri 2024.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki avuga ko gushyiraho ifaranga rimwe muri uyu muryango bitazatinda nk'uko bamwe babitekereza.a ubyuka washyira ukuboko kwawe mu mufuka ugasangamo ifaranga rya EAC uzajya wibuka uyu muryango icyo nicyo dushaka.

Inkingi 2 mu zigize uyu muryango zirimo gushyirwa mu bikorwa, aha harimo inkingi yo guhuza za gasutamo igeze kure ishyirwa mu bikorwa ndetse n'inkingi y'isoko rusange. 

Gukoresha ifaranga rimwe ni inkingi ya 3 mu gihe izaba imaze kugerwaho hazakurikiraho guhuza politikI z'ibihugu ndetse no kwihuza kwa za leta n’ibihugu.


Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir