Impuguke za IMF zivuga ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamukaho 7.2% mu 2018-2019

AGEZWEHO

  • Abatuye Nyaruguru barishimira ko ibitaro Umukuru w'Igihugu yabemereye byuzuye – Soma inkuru...
  • BNR yavuze ko umutungo wa za banki wazamutse ugera kuri Miliyali 4 501 Frw – Soma inkuru...

Impuguke za IMF zivuga ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamukaho 7.2% mu 2018-2019

Yanditswe Mar, 23 2018 22:48 PM
11,596 ViewsImpuguke z’ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF zimaze iminsi mu Rwanda ziratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka buzazamuka ku gipimo cya 7.2%. Ni mu kiganiro gisoza ubutumwa bw’izo mpuguke mu Rwanda bamazemo iminsi bungurana inama n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubukungu bw’igihugu.

Izo mpuguke za IMF, zishingira ku migendekere myiza y’icyiciro cy’ubuhinzi, umusaruro w’inganda na serivise zemeza ko umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu mu Rwanda ugiye gusubira ku mpuzandengo ya hagati ya 7 n’8 ku ijana hagati ya 2018 na 2019. Laure REDIFER warukuriye ubu butumwa bw’impuguke za IMF yavuze ko akurikije uko ibyiciro byose by’ubukungu bimaze iminsi bizamuka nta mpungenge abona yazitira kugerwaho kw’iri zamuka. Ati,“...Ubukungu buteganyijwe ko buzamuka ku gipimo kiri hagati ya 7 na 8% mu gihe cya 2018-2019. Izamuka ry’ibiciro rizaba ariko ku muvuduko uri hasi ku buryo uzaguma mu gipimo ntarengwa cya 5%. Nta nzitizi tubon nk’ikibazo cyakumira kugerwaho k’iri zamuka ry’ubukungu muri iki gihe. Wenda twakavuze umuteano mu karere nk’ikibazo kidindiza ubukungu ariko muri aka kanya ntitugifata nk’ikibazo twashingiraho ko cyabuza u Rwanda kugera kuri iri zamuka duteganya….”

Ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’abanyarwanda bagera kuri 70%, muri iyo mibare yatangajwe na IMF, bugaragara ko buzakomeza kuzamuka bitewe n’ibihe byiza by’imvura mu gihe cy’ihinga byagaragaye muri uyu mwaka. 

Mu mwaka ushize wa 2017, ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 6.1% mu gihe byari byitezwe ko bwaribuzamuke ku gipimo cya 5.2% gusa. Iyi mibare niyo ituma IMF yizera ko ubukungu bw’u Rwanda bugiye gukomeza kuzamuka haramutse hatabayeho impinduka nini ku bukungu bw’isi n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga cyanecyane ku bihingwa  u Rwanda rwohereza hanze.Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Ingengo y'imari y'u Rwanda ishobora kwiyongeraho 10% umwaka utaha-MINE

Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 30$ yo kurwanya Covid-19

Dr Ndagijimana asanga ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya leta ari ig

MINECOFIN itangaza ko kubera COVID19 imisoro yari iteganyijwe izagabanukaho mili

Ni iki cyateye igabanuka ry’amafaranga yinjizwa n’amabuye y’ag

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyoni 20 $ yo gukwirakwiza amazi